Icyagaragaye ni uko amakipe yose yasuwe yanditsiwe ku bibuga byayo mu mikino yombi yakinwe. Ikipe ya FC Barcelone yari yasuye Manchester City mu Bwongereza ku kibuga cya Etihad Stadium, yaje kuhatsindira Manchester City ibitego 2-0.
Ibitego bya Barcelone byinjijwe na Lionel Messi watsinze icya mbere kuri Penaliti nyuma yo gutegerwa mu rubuga rw’amahina n’umukinnyi wa Manchester City witwa Martin Demichelis.

Igitego cya kabiri cya Barcelona kinyijwe na myugariro wayo Dani Alves, abasore ba Pellegrini batsindwa umukino bakiniye ku kibuga cyabo batyo ku bitego 2-0. Uyu mukino waranzwe no kwerekana umukino mwiza wo guhererekanya imipira kwa Barcelone, ku buryo bitabagoye cyane gutsinda uyu mukino.
Mu gihugu cy’Ubudage kuri stade ya BayArena, ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yihereranye Bayern Leverkusen iyitsinda ibitego 4-0,biyorohereza cyane kuzakina umukino wo kwishyura iri imbere y’abafana bayo.

Paris Saint Germain yatsindiwe na Blaise Matuidi, Zlatan Ibrahimovic, Cabaye Yohan ashyiramo igitego cy’agashinguracumu cya PSG. Aya makipe yakinnye azanakina imikino yo kwishyura aho Manchester City izerekeza i Camp Nou naho Leverkusen ikerekeza i Paris kuri Parc de Prince. Iyi mikino yombi izaba kuwa 12 werurwe 2014.
Kuri uyu mugoroba kuwa 19 Gashyantare, ikipe ya Arsenal iraza guhura na Bayern Munich kuri Stade yayo ya Emirates Stadium, mu gihe i San Siro mu Butaliyani Milan AC iba yakiriye ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne.
Safari Viateur
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|