Barcelone yatsinze Man-City naho PSG inyagirira Bayern Leverkusen iwayo

Imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League) igeze muri 1/8 cy’irangiza, aho ku mugoroba wo kuwa 18 Gashyantare 2014 hakinwe imikino ibiri muri iri rushanwa.

Icyagaragaye ni uko amakipe yose yasuwe yanditsiwe ku bibuga byayo mu mikino yombi yakinwe. Ikipe ya FC Barcelone yari yasuye Manchester City mu Bwongereza ku kibuga cya Etihad Stadium, yaje kuhatsindira Manchester City ibitego 2-0.

Ibitego bya Barcelone byinjijwe na Lionel Messi watsinze icya mbere kuri Penaliti nyuma yo gutegerwa mu rubuga rw’amahina n’umukinnyi wa Manchester City witwa Martin Demichelis.

Ibyishimo byari byinshi ku bakinnyi ba Barcelone ubwo yatsindiraga Manchester City ku kibuga cyayo.
Ibyishimo byari byinshi ku bakinnyi ba Barcelone ubwo yatsindiraga Manchester City ku kibuga cyayo.

Igitego cya kabiri cya Barcelona kinyijwe na myugariro wayo Dani Alves, abasore ba Pellegrini batsindwa umukino bakiniye ku kibuga cyabo batyo ku bitego 2-0. Uyu mukino waranzwe no kwerekana umukino mwiza wo guhererekanya imipira kwa Barcelone, ku buryo bitabagoye cyane gutsinda uyu mukino.

Mu gihugu cy’Ubudage kuri stade ya BayArena, ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yihereranye Bayern Leverkusen iyitsinda ibitego 4-0,biyorohereza cyane kuzakina umukino wo kwishyura iri imbere y’abafana bayo.

Nyuma yo gutega Messi mu rubuga rw'amahina Umukinnyi Demichelis wa Manchester City byamuviriyemo ikarita itukura no kutazakina umukino wo kwishyura.
Nyuma yo gutega Messi mu rubuga rw’amahina Umukinnyi Demichelis wa Manchester City byamuviriyemo ikarita itukura no kutazakina umukino wo kwishyura.

Paris Saint Germain yatsindiwe na Blaise Matuidi, Zlatan Ibrahimovic, Cabaye Yohan ashyiramo igitego cy’agashinguracumu cya PSG. Aya makipe yakinnye azanakina imikino yo kwishyura aho Manchester City izerekeza i Camp Nou naho Leverkusen ikerekeza i Paris kuri Parc de Prince. Iyi mikino yombi izaba kuwa 12 werurwe 2014.

Kuri uyu mugoroba kuwa 19 Gashyantare, ikipe ya Arsenal iraza guhura na Bayern Munich kuri Stade yayo ya Emirates Stadium, mu gihe i San Siro mu Butaliyani Milan AC iba yakiriye ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne.

Safari Viateur

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka