Rayon Sport yatsinze Amagaju igabanya ikinyuranyo cy’amanota APR FC yayirushaga
Rayon Sport yagabanyije ikinyuranyo cy’amanota APR FC iri ku mwanya wa mbere iyirusha, ubwo yatsindaga Amagaju ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa17 wa Turbo National Football League wabereye kuri Stade ya Kigal i Nyamirambo ku wa gatatu tariki 19/2/2014.
Ubwo Rayon Sport yari mu mikino mpuzamahanga, aho yakinnye imikino ibiri ikanasezererwa na AC Leopards, andi makipe yo yakomeje gukina imikino ya shampiyona, maze APR FC zari zihanganiye umwanya wa mbere itsinda imikino yayo yose ihita iyirusha amanota atandatu.
Ubwo yakinaga n’Amagaju ari ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma, Rayon Sport yari izi neza ko idatsinze uwo mukino, yatakaza amahirwe menshi yo kuzegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka, kandi iriyo ntego umutoza Luc Eymael yihaye.
Umukino wa Rayon Sport n’Amagaju wamaze iminota 40 ukinirwa hagati kandi utanogeye ijisho, ariko ku munota wa 45, nyuma yo gusatira cyane Rayon Sport ifungura amazamu bikozwe na Meddie Kagere wari uhawe umupira mwiza na Ndatimana Robert.

Mu gice cya kabiri, n’ubwo Amagaju yagerageje gusimbuza abakinnyi benshi ishaka kwishyura, nibwo Rayon Sport yakinnye umukino mwiza irusha bigaragara Amagaju, maze ku munota wa 55 Amissi Cedric atsinda igitego cya kabiri nyuma yo gucenga ba myugariro b’Amagaju.
Rayon Sport yakomeje gusatira cyane ndetse Kambale Salita na Meddie Kagere babona andi mahirwe menshi ariko bananirwa gutsinda ibindi bitego kugeza umukino urangiye.
Umutoza wa Rayon Sport Luc Eymael avuga ko kuba yarasezererewe an AC Leopards byamubabaje cyane ariko ko yamaze kubishyira ku ruhande icyo ashaka ngo ari igikombe cya shampiyona.
“Ibyabaye kuri twe ku ruhando mpuzamahanga tugomba kubishyira ku ruhande. Ndishimira ko tubonye amanota atatu, ubu hasigayemo andi atatu y’ikinyuranyo kandi nayo turashaka kuyavanamo ubwo tuzaba dukina na Police FC ku cyumweru, bityo tugafata APR FC iri ku mwanya wa mbere”; Umutoza wa Rayon Sport.
Naho Okoko Godfroid utoza Amagaju FC we, avuga ko yarushijwe na Rayon Sport nk’ikipe ikomeye, ariko ko bagifite amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere.
Ati “Rayon Sport yaturushije iranadutsinda kandi ntabwo ari igitangaza kuko ifite abakinnyi bakomeye. Nibyo turi ku mwanya wa nyuma, ariko ntabwo twakwiheba ko tuzasubira mu cyiciro cya kabiri kandi hakiri imikino myinshi yo gukina. Gusa tuzareba uko twatsinda imikino iri imbere, bityo tuzagume mu cyiciro cya mbere”.
Rayon Sport izasubira mu kibuga ku cyumweru tariki ya 23/2/2014 ikina na Police FC mu wundi mukino w’umunsi wa 18 w’kirarane uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
AS Kigali nayo imaze iminsi mu mikino mpuzamahanga, aho yasezereye Academie Tchité, yo ikazaba yakinnye ku wa gatandatu tariki 22/2/2014 na Marine FC i Rubavu, mu mukino w’umunsi wa 17 w’ikirarane.
Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43, ikurikiwe na Rayon Sport ifite 40, naho Kiyovu Sport ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 32. Esperance irk u mwanya wa 13 n’amanota 11, naho Amagaju akaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 10.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turashima amakuru