Muhanga: Abajura batemaguye umugabo warugiye gutabara aho bibaga bamusiga ari intere
Mu ijoro rishyira kuwa kabiri tariki ya 18/02/2012 mu mudugudu wa Nyarucyamu ya 2 mu kagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, umugabo Evariste Nkurunziza yatemaguwe n’abajura bamusiga ari intere.
Uyu mugabo urwariye mu bitaro bya Kabgayi nabyo biri muri uyu mujyi wa Muhanga, avuga ko mu masaha ya saa cyenda n’igice z’ijoro, umuturanyi we Alphonse yamuhamagaye yatewe n’abajura, maze ajya kumutabara aribwo yahuraga n’abajura avuga ko bakomeye.
Nkurunziza avuga ko akigera mu rugo rw’uwo mugabo wamutabaje yahasanze abagabo atabashije kumenya amasura, bari gutera amapiki mu birahure by’amadirishya y’inzu y’uwo mugabo. Mu gihe yari agiye gutabara ngo yahise abona abandi bamuturuka hejuru y’urugo bashaka kumwica.
Aha ngo yahise amwirukankana kugeza amufashe aribwo yahitaga avuza induru abwira abaturage ko yamufashe. Nyuma y’iminota hafi icumi bakirana haje abandi bagabo babiri agirango ni abaturage baje kumutabara.

Ati: “icyo gihe nahise niruhutsa ngirango ni baganzi banjye baje kuntabara, naho ni abandi bajura. Bahise bantemagura mu mutwe bantemye inshuro esheshatu no ku maboko hose barantemagura”.
Aba bajura batabashije kumenyekana bavuye kuri uyu mugabo ari uko abandi baturage baje gutabara. Ati: “iyo bataza mba napfuye kuko naviriranaga hose narabye”.
Uyu mugabo avuga ko ubujura muri aka gace bumaze gufata indi ntera kuko biba kenshi ndetse bakanahohotera abantu. Kimwe mu bibitera ni urubyiruko rw’aha ngo ruharangwa rutagira icyo rukora.
Abaganga bari gukurikirana Nkurunziza wagejejwe mu bitaro bya Kabgayi saa cyenda z’ijoro zirenga, bavuga ko yaje ameze nabi cyane kuburyo byari ngombwa ko bamwohereza ku bitaro bya CHUK ariko bababwira ko ibitanda byuzuye. Byabaye ngombwa ko bitabaza abaganga b’inzobere baturutse hanze baje gufasha ibi bitaro muri iyi minsi.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
NUMUGABO IMANA IZAMU CYIZA
Inzego z’ibanze niziokore iyo bwabaga zifate abantu bari baraye irondo babace amafaranga yo kuvuza uyu mugabo ubundi babahanire guta inshingano zabo. Ikigaragara ni uko yabaye wenyine naho ubundi yari yabatesheje. Ubundi kandi ubuyobozi bw’umurenge bukwiye kumufasha mu kwivuza no gufasha umuryango we kuko ari intwari yatabaye aho rukomeye.
Muri Nyarucyamo ya 2 biteye ubwoba. Ubujura burarenze nyamara kandi ngo hari abashinzwe umutekano. Ikindi kibazo ni ukubona umuntu atabaza ntihagire n’umwe umugeraho kandi hari ababa bari ku irondo. Ibyo bivuga iki?
Niyihangane ariko nibaza abandi bashinzwe umutekano twirirwa twishyura aho baba bagiye,ubanza aribo biba rwose muri uriya mudugudu nta mutekano uhari