Uyu ni umwanya wanyu wo kugira icyo muvuga kuri RWANDA DAY. Mushobora gukoresha aha habugenewe gutanga ibitekerezo cyangwa kubaza ibibazo kuri RWANDA DAY. Turabashimiye.
Abahinzi bahinga mu gishanga cya Rugeramigozi mu karere ka Muhanga bibumbiye muri koperative KIABR, barashinja uruganda rw’umuceri rwa Gafunzo Rice rwo mu karere ka Ruhango kubariganya ibyabo.
Banki y’Abarabu ishinzwe iterambere muri Afurika (BADEA) yahaye Leta y’u Rwanda inguzanyo y’igihe kirekire (ifatwa nk’inkunga) ya miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika, agenewe gusana umuhanda Huye-Kitabi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (Rwanda Transport Development Agency “RTDA”) kirasabwa kwishyura indishyi z’akababaro zingana n’amafaranga miliyali 3 na miliyoni 5 kubera igihombo cyateje Entrerprise de construction Sebulikoko.
Abahanzi ba byendagusetsa bagize itsinda rya Comedy Knight, kuri uyu wa gatandatu tariki 28.9.2013 barataramira abakunzi babo muri Kigali City Tower guhera saa moya za nijoro aho kwinjira bizaba ari amafaranga 5000.
Umupolisi witwa Willy Seruwagi ukomoka mu Karere ka Luweero muri Uganda tariki 23/09/2013 yitabye Imana nyuma yo kugwa igihumure kubera ko ikipe ya Manchester United yafanaga yatsinzwe na Manchester City ibitego 4-1.
Nyuma yo kunyagirwa na Manchester City ibitego 4-1 muri shampiyona, Manchester United yikosoye ubwo yatsindaga Liverpool igitego 1-0 mu mukino wa Capital one Cup kuri uyu wa gatatu tariki 25/09/2013.
Umutoza w’ikipe ya AS Kigali y’abagore, akaba anakunze kuba umutoza wungirije mu ikipe y’u Rwanda y’abagore, asanga u Rwanda rushobora kuzasezerera Kenya, ubwo amakipe yombi azahura mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cyo muri 2014.
Mu namarusange ya 68 y’Umuryango w’Abibumbye yateranye i New York tariki 25/09/2013, Perezida Paul Kagame yavuze ko hari ibyakozwe ibihugu bigira aho biva n’aho bigera ariko ngo haracyari ibindi bikenewe gukorwa kugira ngo imigambi y’iterambere y’ikinyagihumbi (MDGs) igerweho.
Abaturage batuye mu ga centre ka Muremure mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, baratangaza ko guhera muri Mata uyu mwaka bari mu bwigunge kubera ikiraro cy’umuhanda Runyombyi-Muremure uva muri centre ya Muyunzwe ugana muri centre ya Muremure cyacitse.
Polisi ikorera mu karere ka Kayonza yafashe imodoka idafite icyangombwa na kimwe, umushoferi wari uyitwaye ayivamo ariruka. Iyo modoka yafatiwe ahitwa mu murenge wa Gahini tariki 25/09/2013.
Umwe mu bacukuzi bakorana n’ikigo cya Wolfram Mining Processing Company gicukura amabuye y’agaciro mu birombe by’i Rwinkwavu mu karere ka Kayonza yaheze mu kirombe ku buryo kumukuramo byananiranye.
Chorale St Etienne ni korali ibarizwa mu rusengero rwa EAR Biryogo ikaba ari korali igizwe n’abaririmbyi 26. Iyi korali yavutse mu mwaka wa 1982 ari nabwo yahise itangira umurimo w’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu.
Mu murenge wa Bwishyura, akagari ka Nyarusazi mu karere ka Karongi hagiye gucukurwa ikimoteri kigezweho kizajya gikusanyirizwamo imyanda yose iva mu mirenge 13 igize akarere kizatwara amafaranga asaga miliyoni 26.
Abashoramari biganjemo Abanyarwanda, barashaka guteza imbere imishinga itatu, yo kubaka iguriro rya kijyambere ahari isoko na gare i Kimironko mu mujyi wa Kigali, hamwe n’amazu yo guturamo n’ububiko bunini bw’ibicuruzwa bitandukanye mu karere ka Gasabo.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (MINEAC) yemeza ko abagore nabo bakeneye kugaragara mu bucuruzi bunini kandi bwambukiranya imipaka akaba ari muri urwo rwego batangiye gahunda yo kubasobanurira inyungu bafite mu gukorera mu bihugu byo muri aka karere.
Umunyeshuri w’imyaka 17 witwa Nyiramahirwe Joselyne ukomoka mu Mudugudu wa Buhande, Akagali ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki ho mu Karere ka Rulindo yagonzwe n’imodoka ya Sosiyete y’Abashinwa “China Henan” ahita apfa.
Imodoka yo mu bwoko bwa LandCruiser ifite puraki RAB 248J yavaga i Musanze yerekeza i Kigali yagonze abantu babiri bari ku igare, umwe arakomereka cyane ahita ajyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Nyuma y’ibitero byagabwe ku nyubako ya Westgate mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, bigahitana abantu barenga 70, Polisi y’u Rwanda imaze gutangaza ko yafashe ingamba zo gukumira ibitero nk’ibi mu gihe haba hari abafite umugambi wo kubigaba.
Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yasabye Abanyarusizi kwiyambura ibyo bitwikiriye bitagaragara bishobora kubatandukanya, bakareba mu cyerekezo kimwe bagahagurukira gukorera ku ntego bahangana n’abashaka gusenya u Rwanda.
Aborozi b’inzuki (Abavumvu) bo mu gace kegereye ibirunga, mu karere ka Burera, bari mu ihuriro ry’abavumvu ryitwa UNICOPAV batangaza ko bafite umusaruro mwinshi w’ubuki ariko baburiye isoko, bakaba basaba ubuyobozi kubashakira isoko.
Imbuto Foundation yahurije hamwe abanyeshuli bo mu mashuli abanza yo mu karere ka Nyanza tariki 25/09/2013 ibashishikariza gukurana umuco wo gusoma ibitabo ibinyujije mu buryo bw’amarushanwa bateguriwe ku rwego rwabo.
Abanya-Etiyopiya batanu bari mu rugendo shuri mu Rwanda bemeza ko u Rwanda ruri imbere mu bihugu bitandukanye basuye biga ibijyanye mu gusuzuma no gukumira ibicurane by’ibiguruka, biturutse kuri gahunda iteguye neza ijyenga uru rwego.
Gutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund (AgDF) birakomeje, aho kuri uyu wa 25/9/2013, urubyiruko rworohereza abafatabuguzi ba MTN kubona servisi zayo, rwatanze amafaranga y’u Rwanda 2,661,000. Ministeri y’imari yabyishimiye, ivuga ko AgDF kagamije gukumira ihungabana ry’ubukungu bw’igihugu.
Ahitwa mu kadasomwa mu murenge wa Kamembe ku muhanda wa kaburimbo habonetse umuvu w’amaraso mu gitondo cyo kuwa 25/09/2013; abantu bakaba bakeka ko hashobora kuba habereye ubugizi bwa nabi.
Capolari Karala wo mu ngabo za Congo yafatiwe mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu taliki 24/9/2013 saa18h30 afite imbunda n’amasasu arenga 85 kandi ari wenyine.
Umugabo n’umusore bavuga ko bafite utubari mu karere ka Karongi bafatiwe mu karere ka Rutsiro ku wa gatanu tariki 20/09/2013 nyuma y’uko bari baraye bashutse abantu bo mu murenge wa Gihango bababwira ko bari gushaka abatishoboye ngo babafashe.
Abayobozi batandukanye bagize intara y’iburasirazuba hamwe n’ingabo n’abapolisi basuye inkambi ya Kiyanzi, tariki 24/09/2013, banageza ku baturage imfashanyo zirimo imyenda n’ibindi bitanndukanye.
Umurambo w’umwana witwa Uwiduhaye uri mu kigero cy’imyaka ibiri n’igice y’amavuko watoraguwe mu cyobo cyuzuye amazi y’imvura tariki 23/09/2013 uri kureremba hejuru y’amazi, nyuma y’imvura nyinshi yari imaze kugwa mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Rugasa mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro.
Umusore witwa Havugimana Jean utuye mu kagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe yazindutse ajya kwiba mu murenge wa Kamembe afatwa amaze guhambira matora yayinyujije mu idirisha ry’inzu yari ayibyemo.
Ubwo imihango yo gushyingirwa yari igeze hagati, abari batashye ubukwe bwa Noelle Borriello na Rob Ruehle batunguwe no kumva umupadiri wabasezeranyaga avuga mu ijwi riranguruye ko abafataga amafoto nibadahagarika urusaku rw’ibikoresho byabo imihango iri buhagarare burundu padiri akigendera.
Mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Ecole Science de Byimana mu karere ka Ruhango tariki 24/09/2013, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri mato n’ayisumbuye Dr Mathis Harebamungu, yashimye uburyo inyubako zirimo kwihutishwa.
Umwana witwa Elliott Prior ufite imyaka ine ari kuvugwa mu bitangazamakuru binyuranye nyuma y’aho ahagaze bwuma agahangana mu maso n’ibyihebe byateye inzu y’ubucuruzi ya Westgate i Nairobi muri Kenya mu mpera z’icyumweru gishize.
Korali Kinyinya yamenyekanye cyane ku ndirimbo «Urondereza ubusa bukimara » igiye kumurika alubumu y’amashusho bise « Iherezo ry’ubutayu ».
Impuguke zituruka mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba, Etiyopiya n’u Buholandi bateraniye mu karere ka Musanze kuva tariki 24/09/2013 kugirango baganire ku ikoreshwa neza ry’imiti yica udukoko mu myaka (pesticides).
Minisitiri ushinzwe urubyiruko muri Uganda yatangaje ko abagore n’abakobwa bambara utwambaro tugufi baramutse bafashwe ku ngufu ntaho barega ahubwo ko ngo abo baba bambaye imyambaro migufi bakwiye no kujya bakurikiranwaho gushuka abagabo.
Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushishikariza abayobozi b’uturere two mu Rwanda kujya bagana isoko ry’imari n’imigabane igihe uturere dukeneye amafaranga, bagasaba amafaranga y’abaturage bakayakoresha kandi bakazabagenera inyungu.
Nyuma y’amezi 2 amarushanwa yateguwe n’akarere ka Muhanga yari agamije gukangurira abaturage kwitabira amatora y’abadepite, yasojwe tariki 22/09/2013 ikipe y’ingabo z’Igihugu zikorera muri brigade ya 411 ariyo yegukanye igikombe.
Abagore 32 ba ryiyemezamirimo bahuguwe na Goldman Suchs ku bufatanye na kaminuza ya William David Institute (WDI) yo muri Amerika ndetse n’ishuri rikuru ry’imari n’amabanki mu Rwanda (SFB) muri gahunda yabo bise abagore ibihumbi icumi (10000 women).
Umuyobozi w’Umuryango “Art For Peace”, Bamporiki Edouard arakangurira urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke kugira ubutwari bwo kuvuga ukuri ku mateka mabi yabababaje nk’Abanyarwanda kuko ngo gutinyuka kuvuga ibyababaje Abanyarwanda ni umuti ukomeye wo kubisohokamo.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi, polisi y’igihugu ndetse n’akarere ka Nyamagabebashyize, tariki 23/09/2013, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kubaka ikigo cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (One stop center) hafi y’inkambi icumbikiye (…)
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) yatangije gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura n’itangwa ry’ikinini cy’inzoka hagamijwe kwita ku buzima bw’umwana, ingimbi n’abangavu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Amina Mohamed, yatangaje ko ibyihebe byagabye igitero mu isoko rya kijyambere ryitwa Westgate mu Mujyi wa Nairobi tariki 23/09/2013 kigahitana abantu 62 abandi 62 bagakomereka harimo n’umugore.
Ku ishami (station) rya polisi rya Nyamabuye mu karere ka Muhanga hafungiye umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko azira kuba yaribye umwana w’amezi atatu ashaka kujya amwifashisha mu gusabiriza.
Imiryango 150 ituye mu mudugudu wa Kamina, akagari ka Cyahafi, umurenge wa Bwira mu karere ka Ngororero yagejeje ikibazo cyayo ku nzego zitandukanye harimo perezidansi, urwego rw’umuvunyi, ibiro bya minisitiri w’intebe ndetse n’inzego z’ubutabera, aho basaba ko basubizwa imitungo yabo irimo imirima n’amashyamba.
Sosiyete DYNAPHARM Rwanda yashinze ishami ryayo mu karere ka Rusizi ihita inatanga ku mugaragaro inyongeramusaruro y’umwimerere yitwa D.I GROW ifite ububasha bwo gukuba kabiri umusaruro wabonwaga hakoreshejwe izindi nyongeramusaruro zisanzwe.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye abashyize umukono ku masezerano yo kugarura amahoro muri Kongo-Kinshasa gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kugira abaturage bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari babone amahoro arambye.
Nzasabimana Moise w’imyaka 20, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano tariki 23/09/2013 mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, akurikiranyweho icyaha cyo kubeshya abantu ngo azajya kubashakira akazi akabaka amafaranga.
Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bikorwa byo kurwanya indwara ya Sida (UNAIDS), kirerekana ko u Rwanda ruri mu bihugu byagerageje kwita ku bafite ubwandu bwa Sida, rubagezaho ubufasha bushingiye ku miti igabanya ubukana bwa Sida.