Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi (EWSA) ishami rya Nyanza cyibwe moto ebyiri zo mu bwoko bwa Yamaha Ag 100 imwe ifite purake GRM 555 C n’indi yambaye purake GRM 559 C.
Muri gahunda yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu byaro, ingo 4773 zo mubyaro mu karere ka Ngoma zahawe umuriro w’amashanyarazi muri uyu mwaka w’imihigo.
Urubyiruko rugera ku 1200 ruvuye mu maparoisse yose agize diyosezi Gatolika ya Kibungo barahurira muri Paroisse ya Rukira muri forum izaberamo ibikorwa nko gusenga, gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kurutoza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Abanyarwanda 77 bari barahungiye mu ntara ya Kasai muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakiriwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu tariki 30/07/2013.
Ababyeyi batuye mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara bishimiye inzu nshya yo kubyariramo yubatswe mu kigo nderabuzima cya Save kandi ko bizabafasha cyane kuko iyari isanzwe yari nto kandi ishaje, bityo ntibagire ubwisanzure.
Niyonsaba Jerome wari umukozi w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe ubugenzuzi bw’imbere mu karere (internal auditor) yirukanwe burundu mu bakozi b’aka karere nyuma yo guhamwa n’amakosa y’agasuzuguro gakabije ndetse no kwiha inshingano zinyuranyije n’inyungu z’akazi yakoraga.
Umugabo Kamatali [si izina rye nyakuri mu rwego rw’ibanga] utuye mu murenge wa Kabacuzi ho mu karere ka Muhanga, aravuga ko yagize ikibazo cyo gufatwa ku ngufu n’umugore bashakanye amushinja kuba ntacyo amumarira mu buriri.
Bamwe mu bashigajwe inyuma n’amateka bo mu mudugudu wa Kinihira mu kagari ka Rukaragata mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro bagiye kwiba ubuki mu mizinga yagitse mu ishyamba riherereye muri uwo mudugudu tariki 29/07/2013 umuriro bifashishishaga utwika igice gito cy’iryo shyamba.
Umusaza Mujyemana ubana n’umugore we bose bageze mu zabukuru, baracumbitse nta mikoro bafite, ariko kuri ubu barashimira igikorwa cy’urubyiruko rw’abasukuti rwitanze rukaba rurimo kububakira inzu.
Ukwiyongera k’urubyiruko ruzi imyuga mu murenge wa Mimuri mu karere ka Nyagatare kuratanga icyizere ko uyu murenge uzatera imbere, dore ko na Leta y’U Rwanda yashyize imbere gahunda zo kuzamura ubumenyi ngiro mu baturage.
Umushinga wa USAID/Gimbuka ukorera muri Caritas Rwanda, urahugura abagore bo mu karere ka Kamonyi, ku buryo bwo gutegura indyo yuzuye, kuko byagaragaye ko muri iki gihe, hari abategura amafunguro nabi, bityo abana ba bo, bagakura nabi.
Umugore w’imyaka 36 y’amavuko wo mu mudugudu wa Wimana, akagari ka Gatare mu murenge wa Macuba, mu karere ka Nyamasheke afungiye kuri Station ya Polisi ya Kanjongo akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 15.
Mu nama Minisitiri w’ubuhinzi, Agnès Kalibata, yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Ntara y’amajyepfo kuri uyu wa 29/7/2013, yabasabye kwiyemeza gufasha abaturage bayobora kongera umusaruro w’ubuhinzi, ibyo bakazabigeraho ari uko bifashishije inyongeramusaruro.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arasaba abakirisitu Gatolika gushyigikira gahunda za Guverinoma zigamije iterambere ry’umuturage ariryo ry’igihugu muri rusange, cyane ko iri dini rifite abayoboke benshi mu gihugu.
Abakozi 80 bakoze imirimo yo kwagura isoko rikuru ry’akarere ka Ngoma bavuga ko bamaze amezi atanu bakora badahembwa kubera ko rwiyemezamirimo wubaka iri soko yishyuwe ngo akomeze imirimo ariko ntiyongera kugaragara ku kazi.
Uwari umukinnyi w’umupira w’amaguru Christian Benitez wo mu gihugu cya Equateur yitabye Imana tariki 29/07/2013 azize indwara y’umutima nk’uko byatangajwe na José Chamorro umuhagarariye.
Mu mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Mbyo mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera hatoraguwe umurambo w’umusaza witwa Baziga Paul w’imyaka 60 wishwe n’abantu bataramenyekana barangije baramutwika.
Ntamugabumwe Faustin wo mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera avuga ko nyuma yo guhabwa amasomo mu gihe gito yo guhanga umurimo no kuwumbatira ndetse no kwibumbira mu matsinda y’ubufatanye mu kubitsa no kugurizanya, ubu amaze kugera mu rwego rwo guha bagenzi babo akazi.
Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisti ya Kigali (INILAK), irimo guhugura ibigo binyuranye muri porogaramu yitwa GIS ifasha kumenya aho ibintu biri kure biherereye, harimo nko kumenya umuvuduko w’ibinyabiziga, amerekezo y’abantu n’ibintu byashyizweho umubare ukorana na mudasobwa cyangwa ibindi byuma byifashisha ibyogajuru.
Abanyeshuri bo mu ishuri rya GS Nyawera ryo mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza bavuga ko kutagira amashanyarazi bituma abiga mu mashami ya siyansi batiga neza amasomo amwe n’amwe, cyane cyane ajyanye n’ubumenyi ngiro (pratique).
Impunzi z’Abanyekongo zicumbitse mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe ziri gukurwa mu mazu ya Shitingi zikubakirwa inzu zikomeye kurushaho hagamijwe kuzituza mu buryo buziha umutekano n’umutuzo.
Abaturage b’umurenge wa Bweyeye, akarere ka Rusizi bahangayikishijwe cyane n’urugendo rurerure bakora kugira ngo bashobore kugera ku muhanda wa Kaburimbo.
Ministiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yavuguruje ibivugwa ko Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi, ndetse na nyuma y’aho zibaye Ingabo z’u Rwanda, ko zishe Abahutu mu Rwanda no muri Kongo.
Umurambo w’umusaza Niyibizi Straton bawusanze hafi y’urugo rwe mu mudugudu wa Kabiha akagari ka Mutara umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango mu gihe cya saa tatu z’ijoro tariki 28/07/2013.
I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga ihuje impuguke ziturutse hirya no hino ku isi ziga ku mihindagurikire y’ikirere n’uburyo itabangamira iterambere ry’ibihugu bya Afurika bikiri kwiyubaka mu bukungu.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ya sosiyete itwara abagenzi ya Sotras yari itwawe na Shema Abubakhar yagonze ibantu babiri bari ku magare aribo Biziyaremye Protegene na Ngenzahabandi Simon bahita bitaba Imana.
Urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Berenadeta rwijihije yubile y’imyaka 75 ku cyumweru tariki 28/07/2013. Umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe washimye ubufatanye Kiliziya Gatorika igirana na Leta mu kurerera igihugu, bagaha abo barera uburere bukwiye.
Mu mushinga wabo bise “Nezerwa Project” uzagaragaramo amaserukiramuco atandukanye y’abana, urubyiruko ndetse n’abantu bakuru, Talent Detection Ltd yateguye iserukiramuco ry’abana yise “Kids Premium Festival”.
Abahanzi Bull Dogg na Senderi International Hit ntibakiriye gusezererwa mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star nyuma y’uko bisanze ku rutonde rw’abahanzi batandatu batagize amahirwe yo gukomeza muri aya marushanwa.
Abaturage bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Rubavu bavuga ko ishyirwa mu byiciro by’ubudehe bitakozwe mu buryo bunoze bikaba bibagiraho ingaruka kubyemezo bafatirwa nko kwishyura ubwishingizi mu kwivuza kubatishoboye.
Abafite ubumuga bwo kutabona bo mu karere ka Rubavu bifatanyije n’abandi mu bikorwa by’umuganda bisoza ukwezi maze babumba amatafari yo kubakira umuturage utishoboye nawe ufite ubumuga bwo kutabona mu murenge wa Rubavu.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Celestin, arasaba Abanyarwanda bajya muri Congo cyane cyane mu mujyi wa Goma kugabanya ingendo bahakorera kuko n’abayobozi baho ntacyo bashaka gukora ku ihohoterwa Abanyarwanda bakorerwa mu mujyi wa Goma.
Uzarama w’imyaka 28 na Kwibuka w’imyaka 26 batawe muri yombi mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza saa moya n’igice za mu gitondo tariki 28/07/2013 bashinjwa gusambana kuko umugabo afite isezerano n’undi mugore.
Umurambo w’umusore witwa Uwimbabazi Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka ahitwa i Ruganda mu karere ka Karongi wabonetse ureremba hejuru y’urugomero rw’amazi ruri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza tariki 27/07/2013 ahagana saa kumi z’umugoroba.
Umukino wo kumasha (kurasa), cyangwa se ‘Archery ‘mu rurimo rw’icyongereza wamaze gutangizwa mu Rwanda, abakinnyi b’u Rwanda bakazajya bawukina mu marushanwa haba ayo mu Rwanda, ku rwego mpuzamahanga kugeza no mu mikino Olympique.
Mu ijoro rya tariki 26/07/2013 mu mudugudu wa Kigogwe, akagari ka Nyarusanga, umurenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi, ishyamba ringana na hegitari 2,5 ryafashwe n’inkongi y’umuriro yatewe n’umuntu wari urimo gutwika amakara mu murenge wa Gitesi.
Ubutumwa bwo kugira umutima ufasha, urukundo n’ubwitange nibwo bwagarutsweho mu gikorwa cyahuje Abaislam bo mu karere ka Nyagatare n’abarwariye mu itaro by’aka karere aho basangiye ifunguro rizwi ku ifutari tariki 28/07/2013.
Ibi ni ibyagarutsweho n’abayobozi bifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge, mu muganda wabaye tariki 27/7/2013; aho bibukijwe kwita ku ndangagaciro zibereye Umunyarwanda kuko ari byo bizatuma bagera ku mibereho myiza yo soko y’iterambere nyakuri.
Abanyeshuri 186 barangije kuva mu mwaka wa 2009 mu ishuri ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo bahawe impamyabumenyi mu kiciro cya mbere cya kaminuza (A1) akaba ari nacyo cyiciro cya kaminuza gihari gusa.
Karenga Evariste w’imyaka 28 n’uwitwa Umutoniwase Fauziya w’imyaka 18 y’amavuko batuye mu mudugudu wa Rukandiro mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana bafunzwe bazira ubufatanye mu gukuramo inda no gufatanwa ibikoresho bitandukanye byibwe birimo ibya gisirikare na polisi.
Muvunyi Hermas Cliff uherutse kwegukana umudari wa zahabu muri shampiyona y’isi yo gusiganwa ku maguru (Athlétisme) yabereye i Lyon mu Bufaransa mu cyumweru gishize, avuga ko amaze kugera kuri byinshi yifuzaga mu buzima bwe, gusa yumva asigaje kwegukana umudari wa zahabu mu mikino Olympique.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda ya Volleyball Paul Bitok avuga ko n’ubwo u Rwanda rwatsinzwe na Misiri mu mikino ibiri yahuje aya makipe i Kigali, ngo byatumye ikipe atoza yitegura neza irushanwa ry’akarere ka gatanu naryo rizabera i Kigali muri Nzeri uyu mwaka.
Urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere kuko arirwo mbaraga z’igihugu, nk’uko bivugwa n’abagize itsinda ry’urubyiruko rya YCEG (youth Challenge Entertainement Group) ryo mu karere ka Kayonza.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yabuze itike yo kujya mu gikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), nyuma yo gusezererwa na Ethiopia hitabajwe za penaliti mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki 27/07/3013.
Benshi mu bakurikiranira hafi iby’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star baraha amahirwe umuhanzi Riderman kuba yakwegukana ay’uyu mwaka kuko ariwe wagaragaje gukundwa cyane no kugira abafana benshi kurusha abandi.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arasaba abaturage kwirinda imanza zidafite aho zishingiye kuko bikurura amacakubiri mu miryango bikanadinziza iterambere ryayo.
Abagabo babiri bo mu mudugudu wa Nyamurira mu kagari ka Gasayo, umurenge wa Karengera ho mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa gatandatu, tariki 27/07/2013 barwanye bapfa ideni ry’amafaranga ibihumbi bitatu ku buryo uwishyuzwaga yakomeretse ariko bidakabije.
Niyonsaba Theogène wigaga mu mwaka wa kabiri ku kigo cy’amashuri abanza cya Mpingamabuye giherereye mu mudugudu wa Runaba mu kagari ka Haniro mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro yitabye Imana tariki 26/07/2013 azize ipoto y’amashanyarazi yamubirindutse hejuru.
Kamegeri Joseph w’imyaka 63 utuye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yarusimbutse ari ku igare mu mpanuka y’imodoka ebyiri yabereye mu mujyi wa Nyanza ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba tariki 26/07/2013.