Bugesera: Umwana w’imyaka 19 yarohamye mu kizenga cy’amazi arapfa

Havugimana w’imyaka 19 y’amavuko yapfuye arohamye mu kizenga cy’amazi y’urugomero rw’umuceri rwo mu gishanga cya Gatare kiri mu kagari ka Rango mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera.

Nyakwigendera ngo yarohamye mu masaha ya 18h30 zo kuwa 18/2/2014 ari kumwe n’abandi bana batatu, ubwo barimo kwidumbaguza hanyuma we kuko atari azi koga neza isayo riramufata ananirwa kuzamuka.

Nyuma yo kurohama, uyu mwana ntiyabashije guhita arohorwa kuko bwari bwije kandi abaturage birinda ko hagira abandi bagwamo, ariko umurambo we waje kurohorwa mu gitondo cyo kuwa 19/2/2014.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mareba, Sebatware Magellan, avuga ko hahise hafatwa ingamba z’uko hagiye gushyirwa umuzamu uzajya uhirirwa akanaharara mu rwego rwo kubuza abana kuza kuhidumbaguza.

Ati “ubusanzwe uyu muzamu yahabaga ariko akaza mu ijoro aje kugomororera amazi ngo ajye mu mirima y’umuceri, nta mu ntu uhatuye kuko ari hepfo mu kabande akaba ari nabyo byatumye inkuru itabasha kumenyekana vuba kuko bwari bwije”.

Nyakwigendera Havugimana hamwe n’abo bana bari kumwe ni abo mu murenge wa Ruhuha mu kagari ka Kindama mu mudugudu wa Rutare uhana imbibe n’uwa Mareba.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka