Abakuru b’ibihugu ba EAC bari i Kampala mu nama y’akarere ku bikorwaremezo

Prezida w’u Rwanda n’uwa Kenya bageze i Kampala muri Uganda tariki 19/02/2014 bagiye kwitabira inama y’akarere iza kwibanda ku bikorwaremezo n’urujya n’uruza rw’abantu n’abantu mu bihugu bitatu: Rwanda, Uganda na Kenya.

Iyi nama itangira uyu munsi tariki 20/02/2014 byitezwe ko iza kwitabirwa n’abakuru b’ibihugu bya Tanzaniya n’u Burundi, ariko Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Mlisho Kikwete ngo ashobora kutayitabira kubera igikorwa cyo guhindura itegeko nshinga kigeze ahashyuze, arahagarirwa na visi perezida w’icyo gihugu, Dr. Mohammed Bilal.

Mu nama zigera kuri eshatu zabereye muri Uganda, Kenya n’u Rwanda, abakuru b’ibihugu bya Tanzaniya n’u Burundi ntibitabiriye izo nama, bagashinja ibyo bihugu kubaheza kandi basangiye umuryango umwe w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasizuba (EAC).

U Rwanda, Uganda na Kenya byiyemeje gahunda zo guteza imbere ibikorwaremezo n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu. Kuva mu kwezi gushize, abaturage b’ibyo bihugu bakoresha irangamuntu n’ikarita y’itora mu ngendo zabo muri ibyo bihugu bitatu.

Perezida Kagame yagiye muri Uganda akoresheje indangamuntu nk'urupapuro rw'inzira.
Perezida Kagame yagiye muri Uganda akoresheje indangamuntu nk’urupapuro rw’inzira.

Iki gikorwa cyatangijwe ku mugararo n’abakuru b’ibyo bihugu, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali yerekanye irangamuntu ku munsi w’ejo tariki 19/02/2014 ndetse na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta na we yakoresheje irangamuntu.

Uretse ibi, inama zabaye zatanze umusaruro ushimishije mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa aho bahuje gasutamo n’iminsi ibicuruzwa byamaraga mu nzira iragabanuka iva ku minsi 21 igera ku munani.

Hari kandi umushinga wo gushyiraho uruganda rutunganya amavuta ya peteroli mu gihugu cya Uganda n’inzira ya gari ya moshi iva ku cyambu cya Mombasa igaca muri Uganda igera i Kigali ndetse na Juba muri Sudani y’Epfo.

Iyi nama yabanjirijwe n’iy’abaminisitiri batandukanye n’abakuru b’ingabo, biteganyijwe ko baza gushyira umukono ku masezerano yo gutabana mu bihe hari igihugu kimwe muri byo gitewe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Doctor Kagame arashishoza----Ndavuga make ibindi nahubutaha.Uko ateza imbere u Rwanda ninako aboduturanyi
bagomba gutera imbere.Murabona ibibera i Burayi hakize
ibihugu bine gusa ibisigaye bigashaka inkuga kuribyo kandi
nibyinshi.Ndavuga ihame kuko mbana nabo.Ibikize bigira biti"Ntidushobora kurya ngo nitumara guhaga ngodukinge
Bariya batariye bashobora kubameneraho inzugi kuri repas itaha.

Ngabo Marcel yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

ubumwe gusenyera umugozi umwe , kwihuta mu iterambere ugereranyije naho u rwanda rwavuye mureke tubisangize aba baturanyi turi kumwe muri EAC , ndetse natwe tubigireho byinshi. Muzehe akaba ahaye umugisha Indangamuntu, tukuri inyuma.

seman yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

ubufatanye buri hagati y’aba bayobozi buragaragaza ko hari icyo bashaka kugeraho kandi cyiza , bakomereze aho rero bateze imbere aka karere , ikoranabuhanga turigere kure, ibikorwaremezo tubigereho. gusa burundi na tanzania bazicuza babonye tugeze kure kandi barabipingaga yewe batanifuza ko twatera imbere dore ko bavugaga ko hari ibyo tuje kubaryaho

mabanzi yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

aho isi igeze nta gihugu gishobora gutera imbere cyonyine ahubwo iterambere risigaye rishoboka iyo ibihugu byifatanyirije hamwe niyo GLOBALIZATION kuba rero aka karere kari gushobora kwishyira hamwe mu bikorwa remezo no muri hgahunda zimwe na zimwe biragaragaza ko turi mu ntambwe nziza iganisha ku iterambere ry’akarere n’u rwanda by’umwihariko

hassan yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka