Abakunzi b’umupira bashyuhijwe imitwe na derby Rwamagana City vs Sunrise
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu mujyi wa Rwamagana bari kuvugishwa menshi n’umukino wa shampiyona amakipe abiri rukumbi aba muri uwo mujyi afitanye ku gicamunsi cyo kuwa 19/02/2014 ku kibuga bita icya polisi mu mujyi wa Rwamagana.
Uyu mukino benshi bise ngo ni derby (soma deribi) kuko uri buhuze amakipe abiri ya Rwamagana City FC na Sunrise FC ahanganye kandi aba mu mujyi umwe, uratangira saa munani n’igice.
Abakunzi b’imikino muri uwo mujyi baravuga ko uwo mukino bawutegerejemo ishyaka ryinshi kurusha irisanzwe, dore ko ayo makipe ahanganye cyane kuva mu mwaka ushize ubwo ikipe ya Sunrise yavukaga, igatwara abari abakinnyi bakomeye ba Rwamagana City FC.

Umutoza wa Sunrise FC, Gatera Mussa, yabwiye Kigali Today ko uyu mukino bagomba kuwutsinda byanze bikunze , kuko ngo ari intego bafite yo gustinda imikino yose basigaranye, bakazazamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka utaha.
Umutoza wa Rwamagana City FC, Nsengiyumva Francois bita Sammy we ati “Umukino wa derby yacu uraba uryoshye kuko ikipe yacu ifite ishyaka cyane ryo gustinda uyu mukino, kandi na bagenzi bacu tukaba tuzi ko bashaka kwegukana instinzi. Ni umukino mwiza ariko abakunzi ba ruhago baza kwirebera.”
Abafana banyuranye baganiriye na Kigali Today baravuga ko imikino ijya ibahuza hagati y’amakipe yabo ibamo ishyaka ryinshi, ndetse hakabamo no guhangana gukomeye, bamwe bavuga ko ishyaka riza kwiyongera cyane.
Rwamagana City FC yashinzwe mu myaka itanu ishize, abayishinze ngo bakaba barashakaga ko umujyi wabo wa Rwamagana wagira ikipe izajya iyisusurutsa kuko ngo uwo mujyi nta mikino yajyaga iwurambamo.
Philbert Niyitanga ni umwe mu bashinze ikipe ya Rwamagana City FC. Aganira na Kigali Today yagize ati “Kuva mu myaka ya za 80 i Rwamagana hahoraga havuka amakipe agashingwa n’abayobozi ariko bakwimurirwa mu yindi mirimo ayo makipe agasenyuka. Twashinze Rwamagana City rero dushaka kuzamura imikino hano iwacu.”

Iyi kipe ya Rwamagana City FC yaje guterwa inkunga n’intara y’Iburasirazuba igihe gito, ariko abakozi b’intara n’abashinze Rwamagana City FC bananirwa kumvikana ku micungire y’amafaranga bituma intara y’Iburasirazuba ishinga ikipe nshya bise Sunrise FC nayo ifite icyicaro mu mujyi wa Rwamagana.
Ubu aya makipe arahanganye cyane, iyitwa Rwamagana City FC ikagira abaturage benshi bayikunze kuva yashingwa kuko inakinwamo n’abasore bo mu mujyi wa Rwamagana benshi, naho Sunrise FC igakundwa n’abandi bayikundira ko irimo abakinnyi bakomoka hirya no hino bazana amasura n’amaraso mashya mu kibuga.
Aya makipe yombi ari guhatanira igikombe cya shampiyona mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda, aho Sunrise FC iri ku mwanya wa mbere kugera ubu, naho Rwamagana City FC ikaba iri ku mwanya wa gatanu. Umukino aya makipe aherutse gukina yari yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Ahishakiye Jean d’Amour
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|