Gakenke: Habonetse umurambo w’umukecuru mu mugende w’amazi

Umurambo w’umugore witwa Nyiransanzineza Captolline w’imyaka 61 watoraguwe mu mugende w’amazi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18/02/2014 mu Kagali ka Kagoma, Umurenge wa Gakenke ho mu Karere ka Gakenke .

Hategekimana Jean Damascene uyobora Umudugudu wa Gitenga ibi byabereyemo, yabwiye Kigali Today ko ku munsi w’ejo hashize uyu mukecuru yari yaremye Isoko rya Gakenke hamwe n’umugabo we banywa inzoga. Ubwo batahaga bageze mu nzira bananirwa kumvikana inzira banyura umwe anyura ukwe.

Umuyobozi w’uwo mudugudu yakomeje avuga ko Nyiransanzineza yari asanzwe akunda kunywa inzoga nyinshi, bakaba bakeka ko yishwe n’inzoga kuko yaguye mu mugende urimo amazi acuramye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kagoma, Ndagijimana Tharcisse, yavuze ko Polisi ikorera kuri Sitasiyo ya Gakenke yagiye kureba umurambo wa nyakwigendera, ukaba ugomba kugezwa ku Bitaro bya Nemba kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane igishobora kuba cyamuhitanye.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2014 muri ako kagali habonetse undi murambo w’umugabo wishwe n’inzoga nyuma yo guhanuka ku mugunguzi acuramye.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka