Rwamagana: Afunzewe akekwaho gusambanya umwana we
Umugabo witwa Evariste utuye mu murenge wa Kigabiro muri Rwamagana ari mu maboko ya Polisi azira ko amaze igihe akorana imibonano mpuzabitsina n’umwana we, bikaba byaratangiye awigisha uko bakoresha agakingirizo kandi bakabishyira mu bikorwa.
Abaturanye n’uyu mugabo babwiye Kigali Today ko uyu mukobwa ufite imyaka 17 ngo yababwiye ko umunsi wa mbere bakora ibyo bise amahano, ngo se yamubwiye ko ashaka kumwigisha uko bakoresha agakingirizo.
Ku nshuro ya mbere ariko ngo nyina w’umwana yari yarahukanye kubera ubwumvikane bucye yari yagiranye n’umugabo we. Ibyo ngo byarabaye, ndetse baza no kujya babisubiramo rimwe na rimwe.
Uyu mwana w’umukobwa ariko ngo asanzwe arwara indwara y’igicuri, ku buryo hari n’igihe ngo yigeze afatwa n’igicuri, aza kugarura ubwenge asanga ise ari kumukoresha iyo mibonano mpuzabitsina.
Uyu mugabo ucumbikiwe kuri station ya polisi y’u Rwanda aho mu Kigabiro yiyemerera icyaha kandi ngo asanzwe afite ubwandu bw’agakoko gatera indwara ya SIDA.
Ubu umukobwa we yajyanywe gusuzumwa kwa muganga ku bitaro bya Rwamagana, ngo barebe niba koko agaragaza ibimenyetso byo gusambanywa, ndetse hanamenyekane niba nta ndwara zindi yaba yarakuye muri ibyo bikorwa.
Umuntu wese ukoranye imibononano mpuzabitsina n’umwana utarageza ku myaka 18 aba akoze icyaha cyo gusambanya umwana kandi ngo iyo icyo cyaha kimuhamye ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu; nk’uko bisobanurwa n’Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Senior Superintendant Benoît Nsengiyumva.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko jye mbona byaba byiza gutangaza izina ry’umuntu igihe yahamwe nicyaha niba muvuga ko acyekwaho icyaha bishora kurangira abay’umwere, mube abanyamakuru b’umwuga nahubundi icyaha nikimuhama akanirw’urumukwiye.