Inzego zitandukanye zirasaba ko umugore agira uburenganzira ku mutungo w’ubutaka
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Nyamasheke barasabwa kugira uruhare mu bukangurambaga n’ubuvugizi bugamije kugira ngo abagore babashe kugira uburenganzira busesuye ku mutungo w’ubutaka kuko kugeza ubu abagore bo mu Rwanda, by’umwihariko bo mu cyaro bagihura n’iyi mbogamizi.
Ibi byaganiriweho mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi itatu, yateguwe n’Ihuriro Nyarwanda ry’imiryango itandukanye rigamije kurengera uburenganzira bw’umugore ku mutungo w’ubutaka (CRAFT) hamwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’iterambere ndetse n’imibereho myiza y’umugore mu karere ka Nyamasheke.
Ihuriro CRAFT rigizwe n’imiryango RCN-Justice et Démocratie, Haguruka, RRP+, AVEGA, Fondasiyo Nzambazamariya Veneranda na Réseaux des Femmes ririmo kuzenguruka uturere 15 two mu gihugu ritanga ubutumwa bugamije gukangurira abayobozi n’abaturage ko umugore akwiriye uburenganzira busesuye ku mutungo w’ubutaka kimwe n’uko bimeze ku bagabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Isangano ry’Abagore baharanira Amajyambere y’Icyaro (Réseau des Femmes) ari na ryo riyobora Ihuriro CRAFT, Musengimana Odette avuga ko Imiryango Nyarwanda itandukanye ndetse n’indi mpuzamahanga yishize hamwe mu mushinga “Women Access to Land” ugamije gukora ubuvugizi ku burenganzira bw’umugore ku butaka.
Impamvu nyamukuru ngo ni uko byagaragaye ko abagore bo mu Rwanda, by’umwihariko abo mu cyaro usanga bafite ibibazo bijyanye n’uburenganzira ku butaka, maze bigatuma imiryango yose iharanira uburenganzira bw’umugore yishyira hamwe kugira ngo igaragaze iki kibazo ndetse hakorwe n’ubuvugizi kugira ngo izi nzitizi zivanweho.
Muri iyi nama ihuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima bw’umugore mu karere ka Nyamasheke ngo basuzumiye hamwe ibibazo byavuye mu bushakashatsi bwakozwe, hanyuma ibishobora gukemurwa na bo bigakorwa, ibidashoboka ako kanya bikazakorerwa ubuvugizi, nk’uko Musengimana yakomeje abitangaza.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasehek wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles yagaragaje ko niba Leta iha amahirwe abantu bose, bikwiriye kumvikana ko abantu bose bafite uburenganzira bungana ku mutungo w’ubutaka kandi abagore bakaba badahejwe.
Inzego zitandukanye zigaragaza ko hariho amategeko meza mu Rwanda yimakaza amahame y’uburinganire bw’abagabo n’abagore ndetse akagena uburenganzira bungana nyamara mu ishyirwa mu bikorwa ugasanga ni ho habera ingorane.
Urugero rutangwa n’izi nzego ni nk’aho usanga amategeko, uhereye ku Itegeko Nshinga, biteganya ubu burenganzira nyamara ugasanga mu gihe umubyeyi agiye guha abana be umunani, aha abahungu gusa akiyibagiza abakobwa cyangwa ugasanga abakobwa bahawe intica ntikize.

Umukozi w’umuryango Mpuzamahanga RCN-Justice et Démocratie, Nsabiyumva Adolphe yavuze ko izi nzego zifuje guhura kugira ngo zigaragaze izo nzitizi zose zagiye zigaragazwa n’abaturage ku ngorane abagore bahura na zo ku bijyanye n’umutungo w’ubutaka.
Iyo shusho y’ibibazo bibangamira umugore ku mutungo w’ubutaka iragaragazwa muri iki gihe cy’iminsi itatu, bityo nyuma hakazabaho gufata ingamba no gukora ubuvugizi mu nzego zitandukanye kugira ngo bishakirwe umuti.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yo kuva ku wa 18 kugeza ku wa 20/02/2014 yateguwe ku nkunga y’Ikigega cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buringanire (ONU Femmes) na Ambasade y’Ubwami bwa Suède mu Rwanda.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abantu twese tungana imbere y’abategeko, njye mbona hari uutntu tutarahinduka ngo umwana w’umuobwa abagore babon uburenganzira bwose , hari nkaka kuburenganzira kubutaka ariko byinshi biri kiugenda bivugururwa kuba nikibasho kiba kibajijwe bikwereka ko abantu bafite uburenganzira bwo kuvuga byerekana ko buri kintu tuzakigeraho.