Ruhuha: Abarundi 6 bafashwe binjira mu Rwanda bakoresha inzira zitemewe
Abarundi 6 bafashwe binjira mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera bakoresha inzira zitemewe gukoreshwa, abo Barundi bo bavuga ko iyo nzira ariyo ibabera hafi.
Abo barundi bafashwe bari baje kurema isoko rya Ruhuha, bakaba bakoresheje icyambu cya Shami kandi cyarafunzwe ahubwo hasigaye hakoreshwa icyambu cya Rugarama kiri mu murenge wa Ngeruka, nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka, Sebarundi Ephrem.
Yagize ati “icyambu cya Shami cyafunzwe mu rwego rwo gucunga umutekano mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru kuko Abarundi bashakaga inkombe zose kuzigira ibyambu tukabona biteza akavuyo”.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka aravuga ko hagiye kuba inama izahuza abayobozi bo mu Rwanda no mu Burundi maze bakerekwa ibyambu byemewe, ndetse hakarushaho kubisobanurira abaturage.
Abarundi bafashwe kuri uyu wa 19/02/2014 ni uwitwa Munyentwari Oscar w’imyaka 24, Niyongere Chadrake w’imyaka 30, Bizimana Jean Marie Vianney w’imya 25 y’amavuko na Manirakiza Claude w’imyaka 24 y’amavuko.
Bose bakomoka mu Ntara ya kirundo muri Komine Bugabira. Bavuga ko icyambu cya Shami aricyo kibabera hafi kuko icya Rugarama kibasaba kuzenguruka bikabatwara amasaha menshi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|