Gakenke: Birakekwa ko umukobwa yishwe n’umusore yahaye amafaranga ngo amurongore

Umurambo wa Iwimbabazi Theodette ufite igikomere mu mutwe watahuwe mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Shyira mu Mugezi wa Mukungwa kuri uyu wa Kane tariki 20/02/2014 nyuma y’uko hari hashize icyumweru aburiwe irengero.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 wari utuye mu Mudugudu wa Gakindo, Akagali ka Kamonyi mu Murenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke yavuye mu rugo iwabo tariki 12/02/2014 ngo agiye kubana n’inshuti ye y’umuhungu witwa Yaremyikomeje Etienne w’imyaka 21; nk’uko bitangazwa na Bizimana Venuste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusasa.

Umuryango we waje kumenya ko atari aho yagiye gushinga urugo utangira gushakisha, ni bwo kuwa mbere tariki 17/02/2014 imyenda yagiye yambaye yabonetse mu Mugezi wa Gaseke, umusore bari bacuditse yatawe muri yombi bucyeye bwaho, ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyabingo mu Karere ka Gakenke mu gihe hagikorwa iperereza.

Nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wa Rusasa akomeza abivuga, ngo Uwimbabazi yahaye amafaranga ibihumbi 300 Yaremyikomeje bagirana amasezerano yo kuzabana, ayo mafaranga yayakoresheje yubaka inzu yenda kuzura dore yari igeze mu masuku.

Ibi binashimangirwa na Munyaneza Dieudonne uyobora Akagali ka Gataba muri uwo Murenge wa Rusasa, uvuga ko uwo musore ubwe yamwemereye ko Uwimbabazi wari inshuti ye yamuhaye ibihumbi 100.

Yongeraho ko iby’amasezerano bagiranye bizwi n’abaturanyi b’uwo musore babafasha kwandikirana kuko umukobwa yakeka ko yazamucika akishakira undi.

Ngo ibyo kubana byajemo agatotsi ubwo undi mukobwa witwa Uwimaniragiye Jacqueline w’imyaka 21 nawe wo mu Kagali ka Gataba, Umudugudu wa Kebero yashatse ko arongorwa n’uwo musore amwemerera ibihumbi 500 nk’uko ubuyobozi bw’umurenge bubivuga.

Bikekwa ko umusore yafashe icyemezo cyo kwivugana nyakwigendera kuko atari kubasha kumwishyura amafaranga yamuhaye kugira ngo arongore Uwimaniragiye wamuhaga agatubutse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Gataba kandi yabwiye Kigali Today ko Yaremyikomeje ubusanzwe yari umusore utuje ku buryo udashobora gukeka ko yakora ibintu nk’ibyo, yabanje gucudika na Uwimaniragiye ariko aza kumwanga yifatira nyakwigendera.

Uko Uwimaniragiye yahuraga na nyakwigendera ngo yamubwiraga ko adashobora kubana n’uwo musore kuko nta mahoro yagira. Mugitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 20/02/2014, nawe Polisi yamutaye muri yombi kugira ngo ahatwe ibibazo.

Umuco wo guhonga amafaranga abasore uravugwa mu bakobwa ariko kenshi na kenshi byakorerwaga mu ibanga bikarangira abasore babacitse, nk’uko Bizimana Venuste uyobora umurenge wabereyemo ibyo abivuga.

Bizimana yemeza ko uyu muco ari mubi akaba agiye kuganiriza abakobwa kugira ngo bawucikeho bumve ko bakwiye kurongorwa n’ababakunze, ikindi agira inama abasore kwishakira amafaranga yo kubaka inzu aho gutega amaboko abakobwa babizeza kuzabarongora.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka