Ngoma: Amazu 14 yafunzwe kubera ko yacumbikwagamo n’inzererezi n’indaya
Amazu 14 yo mu murenge wa Kibungo akagali ka Cyasemakamba umudugudu w’amarembo, yarafunzwe nyuma yo gutahura ko acumbikwamo n’indaya ndetse n’inzererezi zitagira ibyangombwa zatezaga umutekano muke muri uyu mudugudu.
Uburwanyi, ubusinzi n’uburaya byakorerwaga muri ayo mazu maze bigateza umutekano muke nibyo ubuyobozi buvuga ko byabaye intandaro yo gufunga ayo mazu.
Abatuye muri uyu mudugudu bavuga ko nyuma yuko ayo mazu afungiwe bafite umutekano usesuye kuko batakirara bumva abarwana ndetse n’abaterana amabuye akagwa hejuru y’amazu yabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibungo, Mapendo Gilbert, avuga ko ayo mazu bafashe icyemezo cyo kuyafunga kubera ko batezaga umutekano muke yaba ku ndaya zarwaniraga abagabo ndetse n’abagabo bazirwaniraga kuburyo byashoboraga gutuma hari n’abicana.

Yakomeje avuga ko uretse no guteza umutekano muke ngo aya mazu ashaje cyane kandi adakwiye kuba mu mugi kuko nta suku afite kandi akaba agiye no kugwa.
Kugera ubu nta we uzi aho izo nzererezi n’izo ndaya zagiye ariko bikekwa ko zaba zikinga ubuyobozi zikaza kuharyama nijoro. Gusa ngo ibyo guteza umutekano muke barwana cyangwa banatera amabuye ntibyongeye.
Ubuyobozi bukomeza buvuga ko ba nyiri ayo mazu nibaramuka bayavuguruye bakahashyira isuku ndetse bakemera kujya bacumbikira abafite ibyangombwa ndetse bakanabagaragaraza mu buyobozi nkuko amategeko abigena, bazongera bakabafungurira.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|