Nyamasheke: Umugore arwariye mu rugo nyuma yo gukubitwa mu buryo bukabije n’umugabo we

Umugore witwa Mukashyaka Jeanette w’imyaka 32 y’amavuko arwariye mu rugo iwe mu mudugudu wa Nyarusange mu kagari ka Mwezi, umurenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke nyuma y’uko tariki ya 18/02/2014 yakubiswe bikabije n’umugabo we Siborurema Diogène w’imyaka 35.

Uyu Siborurema yahise atabwa muri yombi n’abaturage bo mu mu mudugudu wa Nyarusange bamushyikiriza inzego z’umutekano ajya gufungirwa kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga, ari na ho akiri kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ku mugoroba wa tariki ya 19/02/2014.

Siborurema Diogène ubwo yari amaze gutabwa muri yombi n'abaturage bo mu kagari ka Mwezi, mbere y'uko ajya gufungirwa kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga.
Siborurema Diogène ubwo yari amaze gutabwa muri yombi n’abaturage bo mu kagari ka Mwezi, mbere y’uko ajya gufungirwa kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga.

Mukashyaka yakubiswe n’umugabo we anamukomeretsa ku gice cy’umutwe, maze ahita ajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Mwezi, ari na ho yari arwariye kuva tariki ya 18 kugeza ku ku ya 19/02/2014 mu masaha ya saa munani, ubwo yasezeraga akajya kurwarira mu rugo ngo kuko nta wundi muntu mukuru wari wahasigaye.

Amakuru aturuka mu murenge wa Karengera avuga ko urugomo rw’uyu mugabo rwatewe n’ubusinzi kandi ngo si ubwa mbere agira urugomo, nk’uko byemezwa n’amakuru aturuka mu mudugudu wa Nyarusange.

Mukashyaka Jeanette yakubiswe n'umugabo we arakomereka bigeze aha. Aha yari ku Kigo Nderabuzima cya Mwezi, tariki 18/02/2014.
Mukashyaka Jeanette yakubiswe n’umugabo we arakomereka bigeze aha. Aha yari ku Kigo Nderabuzima cya Mwezi, tariki 18/02/2014.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karengera, Mutuyimana Gabriel yabwiye Kigali Today ko ayo makuru ari yo koko kandi asaba abaturage b’umurenge ayobora kwirinda ikintu cyose cyabashora mu makimbirane kugeza ubwo habaho n’uburwanyi.

Mutuyimana asaba abaturage ko mu gihe bagirana ikibazo, bakwiriye kwisunga inzego zashyizweho kugira ngo zibafashe kwiyunga, zaba iz’abaturage nk’umugoroba w’Ababyeyi cyangwa se inzego z’ubuyobozi.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Karengera kandi asaba abaturage kwirinda ubusinzi ngo kuko akenshi iyo umuntu yasinze ata ubwenge bigatuma akora ibikorwa atagambiriye bishobora kuzamo n’urugomo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka