Yatawe muri yombi ashinjwa kwishyuza yabagenzi kandi nta agence akorera

Umugabo ushinjwa ubumutekamutwe yatawe muri yombi muri gare ya Nyabugogo nyuma y’igihe yari amaze ashakishwa kubera kwishyuza abagenzi ababeshya ko agiye kubagurira amatike, kandi nta ajanse (agences) n’imwe akorera.

Uwo mugabo watawe muri yombi ku gicamunsi cya tariki 19/02/2014, agaragara nk’umuntu wasaritswe n’inzoga, yafashwe yinjiye muri ajanse agence ya Volcano itwara abagenzi kuri gare ya Nyabugogo, nyuma y’uko umushoferi w’iyo agence yari amaze akanya acungira hafi ibyo yari arimo.

Uwo mugabo ngo yajyaga agenda akinjira muri za kwasiteri z’ama ajanse atandukanye akabwira abagenzi ngo binjire mu modoka babe bafata imyanya, hanyuma akabaka amafaranga ngo ajye kubagurira amatike.

Kuri uyu wa gatatu ni bwo uwo mugabo yaguwe gitumo n’umukozi wa Volcano yinjiye mu biro byayo kandi ntacyo yari agiye kuhakora. Yamusohoyemo nabi amushushubikanya, amubwira ko niyongera kumubona imbere ya Volcano azamumerera nabi.

Umugabo (ufashwe na polisi) ashinjwa ubutekamutwe bwo kwishyuza abagenzi ntaho akora.
Umugabo (ufashwe na polisi) ashinjwa ubutekamutwe bwo kwishyuza abagenzi ntaho akora.

Nubwo uwo mugabo atigeze afatirwa mu cyuho, umukozi wa Volcano wamufashe yavuze ko bari bamaze iminsi bamuhiga kuko ngo yayogoje abagenzi abiba amafaranga bigatuma abateranya n’ama ajanse (agences) kuko baba bazi ko ari umukozi wayo.

Uwo mugabo yagize amahirwe haza umupolisi ahita amutwara, naho ubundi yari ari hafi guhatwa inshyi n’imigeri kuko uwo mushoferi yari afite uburakari budasanzwe.

Kubera ko abagenzi baba bashaka gutanguranwa imyanya myiza (hafi y’amadirishya), baramwizeraga bakamutuma amatike, ubundi nawe akabajijisha akagenda asa n’ugana aho ibiro by’ajanse runaka bikorera akinjiramo akanya gato, yamara kubona ko nta wamukurikije amaso, agahita asohokamo akigendera.

Ubusanzwe abakozi b’ama ajanse atwara abantu muri gare ya Nyabugogo baba bafite umwambaro ubaranga ariko ntibawambara buri munsi, ibi rero bituma abagenzi batabasha gutandukanya abatekamutwe n’abakozi b’ama ajanse.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UBWO NAWE YARIYABONYE ABOYIFATIRA NTAZI YUKO AMAFARANGA ABAYARUHIJE ABANTU BAYAKORERA NAHANWE NABANDI AFATANYIJE NABO ABAVUGE KUKO SIWE WENYINE

venant.kalisa yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka