Amavubi yerekeje i Bujumbura gukina n’ikipe y’igihugu y’u Burundi

Ikipe y’u Rwanda Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza i Bujumbura mu Burundi aho igiye gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’icyo gihugu ‘Intamba ku rugamba’, umukino uzabera kuri Stade Prince Louis Rwagasore kuwa gatatu tariki ya 5/3/2014.

Uwo mukino uzatangira saa cyenda n’igice ku masaha y’i Kigali na Bujumbura, ugamije ahanini gutegura ikipe y’u Rwanda kugirango amarushanwa yo gushaka itike yo kuzakina imikino y’igikombe cya Afurika n’icy’isi azagere Amavubi amaze neza.

Bitewe kandi n’uko iyo tariki umukino uzabera yashyizweho na FIFA kugirango amakipe ajye yipima n’ayandi, binatuma ikipe itsinze izamuka ku rutonde rwa FIFA rusohoka buri kwezi.

Ikipe y’u Rwanda igiye gukina uwo mukino ihagaze nabi kuko yasubiye inyuma cyane ikaba imaze kugera ku mwanya wa 134 ku rutonde rwa FIFA, ndetse amarushanwa atandukanye arimo imikino ya CECAFA, amarushanwa yo gushaka itike y’igikome cya CHAN u Rwanda ruheruka kwitabira, hose rwitwaye nabi.

Mbere yo kujya mu Burundi, ikipe y’u Rwanda yakinnye umukino wa gicuti na APR FC ubwo amakipe yombi yari mu myitozo ku wa gatanu tariki 28/2/2014, maze APR FC itsinda Amavubi ibitego 4-0 kandi yarakoreshaga cyane cyane abakinnyi basanzwe basimbura, kuko abandi bari mu Mavubi.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, Umutoza w’Amavubi Nshimiyimana Eric yavuze ko ikipe ye itaramenyerana, kandi ko yari agamije cyane cyane kureba imikinire ya buri mukinnyi, ngo akaba yizera ko abakinnyi be bamaze kumenyera ku buryo bazitwara neza mu Burundi.

Amavubi arimo kwitegura amarushanwa yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika n'icy'isi ari mu minsi iri imbere.
Amavubi arimo kwitegura amarushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika n’icy’isi ari mu minsi iri imbere.

Ikipe y’u Burundi iri ku mwanya wa 124 ku isi, yo ihagaze neza kuko inaheruka kwitabira imikino ya CHAN yabereye muri Afurika y’Epfo muri Mutarama uyu mwaka, ndetse umukino uheruka guhuza ayo makipe yombi, u Burundi bwatsinze u Rwanda ibitego 3-1 i Bujumbura mu mwaka wa 2011.

Dore urutonde rw’abakinnyi 20 b’Amavubi berekeje mu Burundi:

Abanyezamu ni: Ndayishimiye Jean Luc (Rayon Sports),, Olivier Kwizera (APR FC), abakina inyuma ni: Emery Bayisenge, Amani Uwiringiyimana (Police FC), Nshutinamagara Ismael (APR FC) Rusheshangoga Michel (APR FC), Fitina Omborenga (Kiyovu Sports) Sibomana Abouba (Rayon Sports), Nirisarike Salomon (Royal Antwerp)

Abakina hagati ni: Uwambazimana Leon (Rayon Sports), Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Fabrice Twagizimana (Police Fc), Patrick Sibomana (APR FC), Mwiseneza Djamal (Rayon Sports), Charles Tibingana (APR FC), Buteera Andrew (APR FC) na Hussein Cyiza Mugabo (Mukura) naho

Ba rutahizamu ni: Kagere Meddie (Rayon Sport), Uzamukunda Elias (AS Cannes) na Michel Ndahinduka (APR FC).

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka