Kayonza: Abafite ubumuga bwo kutabona ntibiga mu mashami ya siyansi kubera kubura ibikoresho
Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona biga mu rwunge rw’amashuri rwa Gahini mu karere ka Kayonza bavuga ko kuba abafite ubwo bumuga batiga mu mashami ya siyansi atari uko batayashobora, ahubwo ngo biterwa n’uko nta bikoresho byabugenewe bihari abo banyeshuri bakoresha igihe biga ayo masomo.
Urwunge rw’amashuri rwa Gahini kugeza ubu ngo rwigamo abanyeshuri batabona bagera kuri 25. Abafite ubwo bumuga ubasanga mu mashami y’indimi no mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG) kuko ari yo asa n’aborohera.
Gusa ngo hari n’abiga mu cyiciro rusange, ngo bakiga amasomo y’ubugenge (Physics), ubutabire (Chemistry) n’imibare bibagoye cyane, kuko hari ibimenyetso bitaraboneka byafasha utabona kwiga ayo masomo.
Abafite ubumuga bwo kutabona bandika mu nyandiko ya bo yihariye yitwa “Brail” bifashishije imashini zabugenewe zandika ku mpapuro zikomeye, zikandika zisa n’izitobora urupapuro, ku buryo ruzaho utuntu tumeze nk’uduheri, ari na zo nyuguti umunyeshuri utabona asoma yifashishije intoki anyuza kuri utwo duheri akamenya inyuguti zanditse ku rupapuro.
Ndungutse Jean Marie Vianney wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishami rya HEG avuga ko abiga mu mashami atari aya siyansi bitabagora cyane kuko icyo ufite ubumuga aba akeneye ari ukwandukura ibyo mwarimu yanditse ku kibaho, kandi bakaba babifashwamo na bagenzi ba bo badafite ikibazo babasomera ibyanditse ku kibaho, na bo bakabyandika mu nyandiko ya bo ya Brail.
Cyakora ngo abiga mu cyiciro rusange birabagora kuko usanga mu masomo biga haba harimo ibintu bidapfa gushobokera umunyeshuri utabona kubyiga, cyane cyane nko mu masomo y’imibare, ubugenge n’ubutabire.
Ati “Ni imbogamizi ikomeye cyane kuko birabavuna bitewe n’uko usanga hari ibimenyetso bitaraboneka muri iyo nyandiko yacu. Muri rusange nta n’ugira igitekerezo cyo kubyiga [ibya siyansi] kuko biba bigaragara ko bidashoboka mu Rwanda. Usanga hari abana bagerageza nko kwiga iyo mibare, ariko bagera igihe bakabona batakibishoboye kubera ibyo bimenyetso biba byarabuze bigatuma bagenda batekereza ko batabyiga”.

Uretse icyo kibazo cyo kuba batabasha kwiga amasomo ya siyansi kubera imbogamizi y’ibikoresho byabugenewe, abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona ngo bariga kandi bagatsinda nk’uko bivugwa na Baziruwiha Jean Claude, umwarimu ushinzwe gukurikirana abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona mu rwunge rw’amashuri rwa Gahini.
Mu gihe cyo gukora ibizami ngo biragorana ku batabona
Umwarimu ushinzwe gukurikirana abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona mu rwunge rw’amashuri rwa Gahini avuga ko mu gihe cy’ibizami bikunze kugorana kuko usanga abarimu bigisha abafite ubumuga batabasha gusoma inyandiko ya Brail ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona.
Icyo gihe ngo abarimu bategura ikizami mu nyandiko isanzwe abarimu bashinzwe gukurikirana abafite ubumuga bakacyandika mu nyandiko y’abatabona na bo bakabona kugisubiza. Iyo barangije gusubiza ngo abo barimu bakurikirana abanyeshuri batabona barongera bagahindura ibisubizo by’umunyeshuri mu nyandiko isanzwe, hakaba igihe bicyerereza igihe cyateganyijwe cyo gutanga, gukora no gukosora ibizami.
Cyakora ngo umwaka ushize iri shuri ryari rifite abanyeshuri batabona bazi gukoresha mudasobwa isanzwe yabaga yashyizwemo porogaramu ivuga, ku buryo icyo umunyeshuri akoze kuri iyo mudasobwa cyose ikimubwira mu magambo. Icyo gihe ngo byarorohaga kubakoresha ibizami bakabikorera rimwe n’abandi.
Baziruwiha avuga ko bishoboka ko umunyeshuri utabona yakwiga mu mashami ya siyansi mu gihe afite ibikoresho bihagije, kandi akaba afite abarimu babihuguriwe, gusa ngo birahenda.

Abanyeshuri bafite iki kibazo bavuga ko Leta n’ibindi bigo bigoboka abafite ubumuga bwo kutabona bakora iyo bwabaga hakaboneka ibikoresho n’imfashanyigisho byihariye ku bafite ikibazo cy’ubumuga bwo kutabona.
Mu gihe hataraboneka igisubizo cy’iki kibazo ku buryo burambye, ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ngo cyahisemo ko abatabona bazajya boroherezwa mu bizami bya Leta bitewe n’uko nta buryo buraboneka bakwifashisha kugira ngo basubize kimwe n’abadafite ubumuga, nk’uko Baziruwiha akomeza abivuga.
Ati “Nko mu kizami cya Leta REB yahisemo ko ibibazo bazajya basa n’aho babihinduyeho gatoya ku bishoboka ariko. Nko mu bumenyi bw’isi bashobora kukubwira gushushanya ikarita y’u Rwanda ugaragaza ahantu hari imigezi, inzuzi n’amashyamba, ariko abatabona bo bakabasaba kubivuga mu magambo gusa batabishushanyije”.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira Leta y’u Rwanda n’abanyarwanda bose muri rusange ubushake n’ubwitange bagaragaza mu gufasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona.