Bugesera: Aborozi bari bigabije ishyamba rya RAB bariragiramo basabwe kurivamo

Aborozi bigabiza ishyamba ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ishami rya Karama mu karere ka Bugesera, basabwe kuvana ibikumba yabo muri iryo shyamba bitarenze ukwezi kwa kabiri.

Iyo unyuze ku butaka bwa RAB, burimo ishyamba , inzuri n’imirima ubona amatungo yiganjemo inka aharagirwa, yose si iya RAB harimo n’ay’abaturage.

Uru rwuri rutunganije narwo aborozi ntibarutinya kuko baragiramo inka zabo.
Uru rwuri rutunganije narwo aborozi ntibarutinya kuko baragiramo inka zabo.

Mutangana Helmenegide na Sebukino Augustin ni bamwe mu borozi bo mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Gashora baragira inka zabo mu ishyamba rya Leta bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kororera mu biraro.

Bagira bati “ Bamwe turi abasaza bakuze nk’uko ubireba ntabwo rero twashobora kwahirira zina nka kuko n’inyana zo mu kiraro zaratunaniye. Ahubwo leta ikwiye kudushakira isoko tukazigurisha kuko aha turazijyana mu isoko tukazigarura kubera kubura abaguzi kuko dufite n’isoko rizamo abantu bake”.

Aba borozi batujwe mu Bugesera mu 1994, bavuye mu buhungiro mu bihugu by’amahanga. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora, Murenzi Jean Marie Vianney avuga ko bagiye bahabwa hegitali ebyiri kuri buri muryango.

“ birashoboka ko bahakorera ubworozi bw’umwuga, ariko ngo imyumvire ni imbogamizi ikomeye, izo hegitari ushobora kuzororeramo ndetse ugafata umuringoti umwe ukawuhingamo ubwatsi maze ubworozi bwawe bukagenda neza ariko ntibabyumva.”

Umuyobozi wa RAB, sitatiyo ya Karama Muhutu Jean Claude avuga ko habaye inama kenshi zo gusaba abororera mu ishyamba rya RAB kororera mu biraro, nyamara ngo ntibyubahizwe.

Yagize ati “ ubu hari ingamba zafashwe, turasaba abaturage bose bashyizemo ibikumba ko bagomba kubikuramo mu magura mashya kuko twarabihanganiye ariko ubu noneho ntibizongera.”

Abo baturage basabwe ko inka zabo bagomba kuzororera mu kiraro kuko aribyo binatanga umusaruro. Mu borozi baragira mu ishyamba rya RAB harimo n’aboroye inka zisaga 50, inyinshi ni inyarwanda.

Kuri ubu RAB isigaranye ubutaka buri ku buso bwa hegitali mugihe ubundi buso buruta ubwo bwatujwemo abaturage, bugera kuri hegitali 2000.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka