Ngoma: Yatonganye n’umugore we nyuma y’amasaha make bamusanga mu kagozi

Niyikora Jean Baptiste w’imyaka 27, ukomoka mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma, yasanzwe mu mugozi yiyahuriye iwe munzu nyuma yo gukimbirana n’umugore we ahita afata icyemezo cyo kwiyahura.

Uyu mugabo usize abana babiri ngo mbere yo gukora uwo mugambi wo kwiyahura ngo yabwiye umugore we ko we n’abana be batazongera kubona isura ye.

Ubwo mu masaha ya saa munani z’amanywa kuri uyu wa 02/03/2014 umukuru w’umudugudu wa Kaziba yazaga gukemura ikibazo cy’amakimbirane Niyikora yari afitanye n’umugore we, ngo nyuma y’amasaha make nyakwigendera yikingiranye mu nzu.

Mu masaha ya saa 17h00’ nibwo uyu muyobozi w’umudugudu yahuruzwaga abwirwa ko wa mugabo yifungiranye mu nzu wenyine, ubwo niko kuza maze nawe yifashisha abaturanyi bamena inzu basanga yishyize mu mugozi yapfuye.

Uyu mugabo ariko ngo uretse kuba yarabwiraga umugore we ko atazongera kubona isura ye, ngo yanaburiye uyu mugore amubwira ko ibibazo bafitanye azabyikemurira akamubisa. Hari abavuga ko bigeze kumubona mu minsi ishize afite umuti wica uzwi ku izina rya Tioda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Rurenge, ahabereye uru rupfu, Twagiramungu Serge, yatangarije Kigali today Ltd ko mu kagali ayobora nubwo hagaragara amakimbirane mu ngo bagerageza kwegera abakimbirana bakabunga.

Amakimbira mu yo ngo akunda kugaragara muri kariya kagali ngo usanga akenshi aba ashingiye ku mitungo aho abagabo usanga bapfa n’abagore gusesagura umutungo bawushyira mu businzi nkuko umuyobozi w’aka kagali abivuga.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka