Gakenke: Bakiriye urumuri rutazima bizezwa ko ubuyobozi bubi butazongera kubaho ukundi
Ubwo Abanyagakenke bakiraga urumuri rutazima rw’icyizere tariki 01/03/2014, bijejwe ko ubuyobozi bubi bwakanguriye abenegihugu gukora Jenside butazongera kubaho mu Rwanda.
Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni imwe yatewe n’ubuyobozi bubi bwateguye kandi bunigisha amacakubiri. Guverineri Bosenibamwe Aime yijeje Abanyagakenke ko ubuyobozi bubi nk’ubwo butazongeraho kubaho ukundi mu Rwanda.

Ati: “…Twaje kwakira urumuri rutazima ruduha icyizere cy’ejo hazaza, ntabwo muzongera kubona umuyobozi mubi nka Habyarimana, Kambanda, Kayibanda na Sindikubwabo n’abandi…”.
Mu cyahoze ari Komini ya Musasa (ubu ni mu Murenge wa Ruli) hakorewe ubwicanyi bukomeye bwakozwe n’interahamwe zavuye i Shyorongi no mu cyahoze ari Komini Nyakabanda mu Karere ka Muhanga zica Abatutsi bari bahungiye i Ruli.

Ngo imirambo myinshi y’Abatutsi ntiyabonetse kuko yatawe mu ruzi rwa Nyabarongo; nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzwamwita Deo yabitangaje.
Yavuze ko urumuri rutazima ari ikimenyetso cyo kugarurira agaciro Abanyarwanda nyuma ya Jenoside kandi ko Ubunyarwanda butigeze buzima kandi butazigera buzima.
Muri uyu muhango wabereye mu Kagali ka Jango, Umurenge wa Ruli, abiwitabiriye bari benshi ku buryo bugaragara beretswe filime nto kuri Jenoside, yavugaga uko Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro n’impamvu Abanyarwanda bagomba kwibuka kugira ngo Jenoside itazasubira kuba ukundi mu rw’imisozi igihumbi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Bwana Evode Imena, wari umushyitsi mukuru yavuze ko igikorwa cyo gutambagiza urumuri ari igihe cyo gusesengura amateka mabi yaranze u Rwanda no kwishimira ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho.
Agira ati: “Igikorwa twajemo cyo gutambagiza urumuri ni igihe cyiza cyo gusesengura amateka yacu yaba amateka mabi ndetse n’amateka meza ya nyuma ya Jenoside aho Abanyarwanda bagize uruhare mu guharanira ubumwe bagashimangira ubwiyunge bagamije kwiteza imbere. Kuva aho Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikiwe, Abanyarwanda twabonye urumuri…ko u Rwanda rwakangutse rugasohoka mu icuraburindi.”
Ngo Abanyarwanda bagomba gushishikazwa no gukora bakiteza imbere, by’umwihariko urubyiruko ari rwo mizero y’ejo hazaza rukitabira gufasha abacitse ku icumu batishoboye kuko bakeneye ubufasha; nk’uko Imena Evode yakomeje abibasaba.

Yunzemo agira ati: “Turabasaba uyu munsi mu mbaraga mufite kwegera no kwifatanya n’abacitse ku icumu batishoboye cyane cyane abageze mu myaka y’izabukuru, abapfakazi, abamugaye n’abandi bose bakeneye ubufasha mujye mubaba hafi… mubahe inkunga mufite mu bushobozi bwanyu”.
Itsinda ry’abana bato bambaye imipira y’imweru yanditseho “kwibuka” baririmbye indirimbo y’urumuri rutazima bagira bati: “Urumuri rw’u Rwanda ni urwanjye na we, ni urumuri rutazima; ni urumuri rw’ubuzima. Urumuri rutuma ubona nanjye nkabona, urumuri rutuma ubaho nanjye nkabaho…”.
Abatanze ubuhamya bavuga ko u Rwanda rwari mu icuraburindi mu gihe cya Jenoside, bagashima Ingabo zari APR-Inkotanyi zayihagaritse. Migambi Francois w’imyaka 47 umwe mu barokotse Jenoside utuye mu Kagali ka Jango, yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo na bagenzi be ku bw’amahirwe aza kurokoka.

Avuga ko yababariye abamuhemukiye kandi babanye neza aho bafashanya mu buryo buranyuranye, yongeraho ko urumuri bakiriye rurabakura mu mwijima maze bagacya.
Niyonzima Marcellin wagize ubutwari bwo guhisha abahigwaga bakarokoka, asanga iyo FPR itahagoboka ngo ihagarike Jenoside, Interahamwe zari no gusubira inyuma zica abantu bose batifanyije nazo.
Ngo yiboneye we ubwe Abatutsi batotezwa mu mwaka w’1973 baricwa ndetse baranameneshwa, kuva icyo gihe kugeza 1994 babaga mu gihugu bafite ubwoba batumva ari abenegihugu ariko nyuma ya Jenoside avuga ko umuntu wese yumva ari Umunyarwanda kandi afite uburenganzira n’amahirwe angana n’aya mugenzi we.

Akarere ka Gakenke kabaye akarere ka 18 kakiriye urumuri rutazima nyuma y’Akarere ka Musanze n’aka Burera two mu Ntara y’Amajyaruguru, biteganyijwe ko bazarushyikiriza Akarere ka Rulindo mbere y’uko rujyanwa mu Karere ka Gicumbi.
Leonard Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abayobozi babi twagize, amasomo mabi baduhaye agimba gusimbuzwa bityo tukamenya ko twonse rimwe tukirinda amacakubiri bityo tukubaka igihugu kibumbye bose nta vangura