Bugesera: Umukwabo wafashe inzererezi 36 n’Abarundi 28 badafite ibibaranga
Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Kamabuye hakozwe umukwabo maze hafatwa inzererezi 36, Abarundi 28 batagira ibibaranga hafatwa litiro 70 z’inzoga itemewe y’ibikwangari ndetse na litiro imwe ya kanyanga.
Chief inspector Bacondo Issa n’umuyobozi w’umusigire wa polisi mu karere ka Bugesera aravuga ko uwo mukwabo wabaye tariki 04/03/2014 wanataye muri yombi bimwe mu bikoresho bikoreshwa mu kwenga inzoga nka kanyanga ndetse n’ibikwangari.
Yagize ati “izo nzererezi tugiye kuzijyana mu kigo ngororamuco (transit centre) naho abo Barundi bo tumaze kuvugana n’ubuyobozi bw’iwabo ubu tugiye kubajyana tububashyikirize”.
Abo batawe muri yombi ngo bakunze guhungabanya umutekano, aho baba banyoye izo nzoga z’ibikwangari maze ugasanga barwana ndetse abandi ugasanga bariba iby’abandi.
Chief inspector Bacondo Issa akaba ashimira abaturage bakomeje guha amakuru polisi maze ikabasha gukumira ibyaha bitaraba.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|