Ruhango: Abakuru b’imidugudu bafashe ingamba zo gutangira amakuru ku gihe

Mu nteko y’abaturage ihuza ubuyobozi mu nzego zitandukanye n’abaturage b’akarere ka Ruhango yateranye tariki ya 28/02/2014, abayobozi b’imidugugudu igize aka karere biyemeje gukemura ikibazo cy’umutekano mucye batangira amakuru ku gihe.

Abakuru b’imidugudu bafashe izi ngamba nyuma yo kunengwa ko hari bamwe badatanga amakuru ku bibazo by’umutekano cyane cyane ibiyobyabwenge.

Abakuru b'imidugudu igize akarere ka Ruhango mu nteko y'akarere.
Abakuru b’imidugudu igize akarere ka Ruhango mu nteko y’akarere.

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge ni kimwe mu bibazo bikunze kugaragara cyane mu biteza umutekano mucye muri aka karere ka Ruhango akaba ariyo mpamvu abakuru b’imidugudu nk’abayobozi baba begereye ahacururizwa ibiyobyabwenge, kujya batangira amakuru ku gihe.

Umunymabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo, Izabiriza Jeanne, avuga ko abakuru b’imidugudu badakwiye kujya batanga amakuru ari uko bayabajijwe, ahubwo ko bagomba jujya bibwiriza bakayatanga kandi bakayatangira igihe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka