Ruhango: Uruganda rutunganya umuceri rwahagaritswe kubera imashini zitujuje ubuziranenge
Ruhango Rice Mill, uruganda rutunganya umusaruro w’umuceri ruri mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Nyamagana, rwahagaritswe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) kubera ko rutagira ibikoresho bidahagije.
Mu ibaruwa yasinywe na MINICOMFrancois Kanimba igashyikirizwa umuyobozi w’uru ruganda, ivuga ko hakorikijwe ibipimo by’akozwe n’iyi minisiteri ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, ivuga ko uru ruganda rufite imashini zangiza umuceri ukagera ku isoko utagikenewe.

Kubera iyi mpamvu akaba ariyi hafashwe ingamba zo guhagarika uru ruganda burundu rukaba rutemerewe gukora na rimwe.
Iyi baruwa iragira iti “Dushingiye ku byavuye mu isesengura ryakozwe turabamenyesha ko uruganda rwanyu rufunzwe burundu rukaba rutemerewe gukora na rimwe, kuko rutujuje ibyangombwa bisabwa kugirango rutonore umuceri ko washyirwa ku isoko.”

Iyi baruwa ikaba yihanangiriza uru ruganda ko rwahagarika gukora rwihisha hisha, kugirango hubahirizwe amabwiriza arebana n’imicururize ndetse n’imitunganyirize y’umuceri yo kuwa 03/11/2012.
Uru ruganda rukaba rufunzwe nyuma y’aho rukorewe ubugenzuzi tariki ya 22/01/2014 na minisiteri y’ubucurizi n’inganda ifatanyije n’ikigo gishinzwe ubuziranenge.
Ubuyobozi bw’uru ruganda rwirinze kugira icyo rutangaza kuri iri fungwa, kuko nikenshi twagerageje kuvugisha umuyobozi warwo, agasubiza ko ntacyo afite yatangaza.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko ni gute imashini zinjira mu gihugu zikagera aho zigurwa, zikarinda aho zikoreshwa mu ruganda ni bisobanutse
bajye bazihagarika, dore ko ingaruka nyinshi zigaruka kubanyarwanda, ahubwo bakomeze basure n’izindi cyane cyane izkora ibijyanye n’ibiribwa ndetse n’ibinyobwa.
aho kugira ngo ruzatere ibibazo abaturage bitewe n’umuceri wahavuye, nibarufunge nibabona ko rwijuje ibisabwa bazarufungure