Bugesera: Umugore yataye umwana w’amezi 2 ku mugabo arigendera

Umugore witwa Uwambajimana Chantal yataye umwana we w’amezi abiri ku mugabo we witwa Baziruwiha Vincent maze arigendera, ibyo bikaba byabereye mu Murenge wa Ngeruka mu kagari ka Gahembe mu mudugudu wa Nyakariba mu karere ka Bugesera.

Baziruwiha avuga ko mu ijoro ryo kuwa 1/3/2014 yaryamye n’umugore we nta kibazo bafitanye ariko bukeye mu gitondo arebye ku buriri aramubura, ahubwo asanga umwana ariwe uryamye nyina adahari.

Agira ati “nahise mbyuka ntangira gushakisha ahantu hose njya mu baturanyi kubaririza ariko bambwira ko batamubonye, none ndibaza aho yagiye kandi nta kibazo cy’uburwayi afite kuko ubu ndacyakomeje gusahakisha hose”.

Uyu mugabo avuga ko mu cyumweru gishije bagiranye ikibazo bitera intonganya mu rugo biza no kuvamo kurwana ariko nyuma ubuyobozi bwaraje burabunga ikibazo kirakemuka.

Ati “ndakeka ko wenda yaba yaragiye iwabo mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba, ariko mfite ikibazo cy’uyu mwana w’amezi abiri yansigiye kuko arimo kurira cyane amushaka anashaka konka kuko amata atayazi”.

Polisi yo mu karere ka Bugesera, itangaza ko yahise itangira iperereza kugirango hamenyekane aho ywo mugore yagiye. Ubundi ibindi bikazatangazwa iperereza rirangiye.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka