Ngororero: Babiri bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza ibikoresho byubakishwa ibyumba by’amashuri

Umukozi ushinzwe gucunga umutungo ku ishuri ryisumbuye rya Munini mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero hamwe n’umufundi wubakaga kuri iryo shuri bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi mu karere ka Ngororero aho bakurikiranywe ho kunyereza amarangi yagombaga gusigwa ku mashuri yubakwa kuri icyo kigo.

Aba bagabo bafashwe kuwa 2 Werurwe 2014, ubwo barimo bagerageza kugurisha ayo marangi ku mucuruzi ukorera muri uwo murenge nkuko bari basanzwe babigenza.

Aba bagabo ntibavuga rumwe ku ruhare rwa buri wese mu kwiba ayo marangi, kuko umukozi w’ikigo ari nawe ucunga ibyo bikoresho ahakana ko atigeze atuma umufundi kumugurishiriza amarangi, ndetse akanavuga ko nta hantu hagaragaza ko ariwe wari uyashinzwe dore ko ari mu bubiko ariko nt ahantu na hamwe hagaragaza umubare w’amajerikani yakiriye.

Umufundi we yemera icyaha ndetse akanagisabira imbabazi, ariko akavuga ko yari atumwe n’umukoresha we wanamuhembaga kandi akaba atari kumusuzugura, bityo akumva uruhare rwe mu kunyereza iryo rangi ari rutoya.

Muri aka karere, hakomeje kugaragara abayobozi cyane cyane ku nzego zo hasi nko mu tugari bakomeje kunyereza umutungo wa rubanda, bamwe bagafungwa abandi bakishyura ibyo bashinjwa bikarangirira aho.

Aba bagabo bafunzwe icyaha kibahamye bashobora guhabwa ibihano birimo igifungo kiri hejuru y’imyaka 5 ndetse no kwishyura kugeza ku nshuro 10 agaciro k’ibyo bibye nkuko biteganywa n’amategeko.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka