Muhanga: Ahantu hamwe habereye impanuka ebyeri mu gihe gito cyegeranye

Mu mudugudu wa Nyarucyamo mu kagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye wo mu mujyi wa Muhanga, habereye impanuka ebyiri zikurikiranye zikomeretsa bikomeye abari mu modoka zitandukanye.

Izi mpanuka zabareye ku muhanda munini wa Kigali-Huye. Iya mbere yabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro rishyira kuri uyu wa 02/03/2014. Iyi mpanuka ikaba ari iy’imodoka mini-bus y’umugabo witwa Rutayisire, yari itwawe n’umusore w’umukomvayeri wayo wari uyikuye aho yogerezwaga mu kinamba ayicyuye.

Iyi tagisi yagonze igikuta kiri iruhande rw'umuhanda igwa ku rundi ruhande.
Iyi tagisi yagonze igikuta kiri iruhande rw’umuhanda igwa ku rundi ruhande.

Abayibonye bavuga ko iyi modoka yihutaga cyane ku buryo yakubise ku rukuta rw’igipangu kiri iburyo bw’umuhanda ikagwa ku ruhande rw’ibumoso bwawo.

Iyi modoka yahise yangirika cyane kuburyo n’uwari uyitwaye yakomeretse cyane kugeza n’ubwo ata ubwenge. Abandi bashoferi basanze iyi mpanuka ikiba, akaba aribo bahise bamujyana ku bitaro bya Kabgayi aho ubu ari gukurikiranwa.

Nyuma y'igihe gito iyi DYNA yagonze ivatiri yari iparitse hafi yaho tagisi yagonze.
Nyuma y’igihe gito iyi DYNA yagonze ivatiri yari iparitse hafi yaho tagisi yagonze.

Indi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 02/03/2014 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri. Iyi mpanuka ikaba ari iy’imodoka yo mu bwoko bwa DYNA yari itwawe n’umugabo ndetse ihetse undi muntu umwe, yagonze ivatiri yari iparitse hafi y’umuhanda ahabereye impanuka ya mbere, umushoferi ndetse n’uwo bari kumwe bahise bakomereka bikomeye bahita bajyanwa ku bitaro.

Imodoka yari iparitswe na nyirayo yitegura kujya mu rugendo rwa kure.
Imodoka yari iparitswe na nyirayo yitegura kujya mu rugendo rwa kure.

Umuhanda wa Kigali-Huye mu karere ka Muhanga ukunze kuberaho impanuka kubera ubuto bwawo. Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, aherutse gutangaza ko bagiye kubaka undi munini muri uyu mujyi, ukazunganira uyu umaze igihe kitari gito uhanzwe.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka