Muhanga: Babyutse basanga yapfuye kandi bamusize ku kazi ari muzima

Allain Nkusi w’imyaka 27 y’amavuko wakoraga akazi ko kurinda ikigo cy’imari CPF Ineza giherereye mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga, basanze mu gitondo yapfuye mu gihe bamusize mu kazi nta kibazo yari afite.

Uyu mugabo wari wubatse afite umugore n’abana yari atuye ahitwa mu Biti muri uyu mujyi ariko akaba yakomokaga mu karere ka Kamonyi.

Chantal Uwamariya umuyobozi wa CPF Ineza, avuga ko we n’umucungamutungo wabo aribo bavuye bwa nyuma ku kazi saa tatu z’ijoro, uyu mugabo abafasha gikinga inzu bakoreramo babona nta kibazo na gito afite.

Uyu muyobozi ngo yatunguwe no kumva mu gitongo saa moya bamuhamagara bamubwira ko umucungamutekano wabo yapfuye.

Kimwe mu byamutunguye ni uko uyu mugabo ubundi akorera mu nyubako yo hasi ariko umurambo we bawusanze mu nyubako yo hejuru ndetse bahasanga imiti y’ibinini iruhande rwe ariko ngo ntibahamya niba yiyahuye kuko ngo nta kibazo kidasanzwe yari afite.

Aho Nkusi yakoraga akazi k'izamu.
Aho Nkusi yakoraga akazi k’izamu.

Uyu mugabo ubusanzwe yararanaga izamu na mugenzi we wacungaga amangazini afatanye n’aho yakoraga ariko muri iri joro byagaragaye ko yaraye wenyine ariko abamukoresha muri koperative y’abacunga umutekano mu mujyi wa Muhanga COPEVEMU bo bavuga ko uwo bagombaga kurarana ijoro bari bamwimuriye ahandi.

Uwamariya akomeza avuga ko mu busanzwe uyu mugabo yitondaga kurusha abandi bakoraga akazi kamwe bakoraga kuri iki kigo cy’imari, ku buryo yigeze kugirana ibibazo na bagenzi be.

Jean Baptiste Mugunga; umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga avuga ko amakuru bamaze kubona ari uko mu masaha ya saa kumi z’ijoro, abashinzwe kugenzura abarara izamu baje bagasanga uyu mugabo yari yicaye aho yari asanzwe akorera nta kibazo afite ariko saa kumi n’ebyiri baza gusanga yapfuye.

Nk’uko Mugunga akomeza abisobanura ngo Nkusi yigeze guhagarikwa kurinda kuri CPF INEZA bakazana undi ariko baza gusanga nta myitwarire myiza afite bagarura Nkusi, ngo byaba byaratumye bamwe bamugirira ishyari.

Ikindi uyu mugabo ngo yakundwaga n’abantu batandukanye kuko uretse umushahara we yahabwaga bamwe mu baparikaga imodoka zabo hafi y’aho yakoraga bamuhaga amafaranga akazibarindira bakaba bakeka ko yaba yaragiriwe ishyari.

Polisi aho yahagereye yasanze nta bimenyetso byerekana ko Nkusi yaba yanizwe cyangwa yakubiswe inkoni. Bakaba bajyanye umurambo mu bitaro bya Kabgayi kugirango barebe icyo mu by’ukuri yazize cyane ko benshi bakomeje kuvuga ko yaba yishwe ku buryo bukoranye ubuhanga.

Mu busanzwe muri uyu mujyi hakunze kugaragara impfu n’urugomo nk’aho bamwe bakunze kugaragara bishwe ku buryo butazwi nk’aho indaya zigeze kwibasirwa bakazica ntibamenye abazishe.

Mugunga avuga ko kenshi ibi biterwa na bamwe mu bantu bafite imyitwarire idahwitse baba mu mujyi wa Muhanga cyane cyane abanywi b’ibiyobyabwenge. Muri uyu mujyi kanndi niho haherutse gutemwa bikomeye uhagarariye lokodifesi agiye gutabara umuturanyi we wari utewe.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka