Ntarama: Umukwabo wafashe litiro 20 z’inzoga zitemewe z’ibikwangari
Litiro 20 z’inzoga zitemewe zafatiwe mu mukwabu wakorewe mu kagari ka Kibungo mu midugudu ya Ruhengeri, Nyarugenge, Rusekera yo mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera mu gitondo cyo kuwa 3/3/2014.
Uwo mukwabo wataye muri yombi uwitwa Ndabazigiye Posien w’imyaka 34 y’amavuko wafatanwe litiro 20 z’inzoga y’ibikwangari yacururizaga iwe ndetse afatanwa n’udupfunyika umunani tw’urumogi nk’uko bivugwa na Chief inspector Bacondo Issa.
Yagize ati “mu rugo rw’uwo mugabo kandi twahafatiye umurundi witwa Sindihebura Jean de Dieu w’imyaka 25 y’amavuko utagira ikimuranga na kimwe, we tukaba tugiye guhita tumushyikiriza ubuyobozi bw’igihugu cye”.
Iyi nzoga yahise imenwa mu ruhame, naho uregwa akaba agiye gukorerwa idosiye maze agashyikirizwa urukiko.

Uyu mukwabo ubaye hashize iminsi ibiri muri uwo murenge wa Ntarama mu kagari ka Kanzenze mu mudugudu wa Nyarubuye hafatiwe abagabo babiri bafite ikijerekani cya litiro 20 za kanyanga bazijyanye mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro bihana imbibe.
Chief inspector Bacondo Issa arasaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima n’umutungo wabo kuko iyo bifashwe bimenwa maze bagahomba amafaranga baba batanze babigura cyangwa se babikora.
Aha arabasaba kwishyira hamwe maze bagashaka icyo bakora kindi cyabateza imbere, ikindi akaba ashimira abatura babaha amakuru bigatuma hakumirwa ibyaha bitaraba.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mupolisi njye ndamuuzi aho akoze operation biragoye kumucika !!!!! abamuzi mu karere ka Gicumbi bababwira felecitation afande Issa