Ikipe y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru yasezereye iya Kenya bigoranye

Ikipe y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru, yakomeje mu marushanwa yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, nyuma yo gusezerera Kenya mu buryo bugoranye mu mukino wo kwishyura wabereye i Machakosa muri Kenya ku cyumweru tariki ya 2/3/2014.

Ikipe y’u Rwanda yari yaratsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Kigali mu byumwreru bibiri bishize, yatsindiwe muri Kenya ibitego 2-1.

Gutdindwa 2-1 bivuze ko hateranyijwe ibitego byo mu mikino yombi, amakipe yanganyije ibitego 2-2, ariko hakomeza ikipe y’u Rwanda kubera igitego kimwe yabashije gutera mu izamu rya Kenya i Machakos, mu gihe ikipe ya Kenya yo yananiwe kucyinjiza mu izamu ry’u Rwanda i Kigali.

Igitego 1-0 ikipe y'u Rwanda yatsindiye i Kigali cyayifashije gusezerera Kenya kuko amakipe yanganyije 2-2 mu mikino yombi.
Igitego 1-0 ikipe y’u Rwanda yatsindiye i Kigali cyayifashije gusezerera Kenya kuko amakipe yanganyije 2-2 mu mikino yombi.

Aho i Machakos, ikipe y’u Rwanda nk’uko bivugwa n’umutoza wayo Grace Nyinawumuntu, ngo yakiriwe nabi cyane ndetse inasifurirwa nabi cyane muri uwo mukino kugirango Kenya iyisezerere ariko bagerageza kwihagararaho batsindwa ibitego 2-1 baguma mu irushanwa.

Jackie Ogal niwe watsinze igitego cya mbere cya Kenya ku munota wa 16 kuri ‘Coup Franc’. Ariko Sophie Niyomugaba w’u Rwanda aza kwishyira icyo gitego ku munota wa 30.

Ikipe y’u Rwanda yakinanye igihunga mu gice cya mbere yaje gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 41 cyinjijwe n’uwitwa Neddy Atieno.

Mu gice cya kabiri, Kenya yashakaga gutsinda igitego cya gatatu kugirango yizere gukomeza, ariko ikipe y’u Rwanda iyibuza ayo mahirwe kuko nayo yasatiraga cyane ituma abakinnyi ba Kenya basubira inyuma kugarira.

Wendy-Ann Achieng wa Kenya ahatanira umupira na Mukamana Clementine w'u Rwanda mu mukino wari ukomeye cyane.
Wendy-Ann Achieng wa Kenya ahatanira umupira na Mukamana Clementine w’u Rwanda mu mukino wari ukomeye cyane.

Ikipe y’u Rwanda yahuye n’akazi gakomeye cyane ubwo ku munota wa 72 Marie Claire Uwamahoro yahabwaga ikarita y’umutuku, maze abakinnyi b’u Rwanda 10 bari basigaye mu kibuga bahura n’ubusatirizi bwa Kenya bwashakaga kubafatirana batuzuye, ariko bihagararaho kugeza umukino urangiye.

Gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, bivuze ko ikipe y’u Rwanda izakina na Nigeria, ikipe ya mbere muri Afurika mu mupira w’amaguru w’abagore, kuko imaze kwegukana ibikombe umunani bya Afurika, ikaba inamaze kujya mu gikombe cy’isi inshuro esheshatu.

Ikipe izatsinda imikino ibiri hagati y’u Rwanda na Nigeria muri Gicurasi uyu mwaka, izabona itike yo gukina igikombe cya Afurika kizabera muri Namibia mu Ukwakira uyu mwaka. Ikipe y’u Rwanda yagarutse i Kigali kuri uyu wa mbere.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka