Gicumbi: Umugabo yaguye mu iteme ryaridutse ahita apfa

Umugabo witwa Nduhirabandi w’imyaka 28 ukomoka mu murenge wa Rushaki wo mu karere ka Gicumbi yaguye mu cyobo cyiri mu iteme ryaridutse ahita apfa tariki 04/03/2014.

Uyu mugabo ashobora kuba yaguyemo ahunga imodoka akabanza umutwe muri icyo cyobo kiri kuri iryo teme nk’uko byagaragaraga ko yakomeretse umutwe cyane.

Samvura Elias umuyobozi w’umudugudu wa Munini mu murenge wa Kajyeyo avuga ko iryo teme rimaze guhitana abantu bagera muri 4 bose bagwamo.

Umwobo uwo mugabo yaguyemo agahita apfa.
Umwobo uwo mugabo yaguyemo agahita apfa.

Asanga igiteye inkeke ari uko uwo mwobo uri ahantu hatagaragara ku buryo umuntu wese wahunga imodoka agana kuri urwo ruhande ahita agwamo bikamuviramo kuba yakomereka bikabije ndetse urupfu.

Uyu muyobozi asanga ubuyobozi budafashe ingamba zihamye zo kugisana abantu bakomeza kujya bagwamo ndetse n’imodoka zihaca zishobora kuzahagirira impanuka ikomeye kuko umuhanda wamaze kuriduka ndetse usatira nicyo cyiraro.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Kagenzi Stanislas, avuga ko ubu bagiye gushyiraho uruzitiro rw’ibiti ruzajya rurinda abantu guca kuri urwo ruhande kugirango bidakomeza guteza izo mpanuka.

Abantu barebaga aho uwo mugabo yaguye.
Abantu barebaga aho uwo mugabo yaguye.

Urwo ruzitiro ruzubakishwa ibyuma ndetse basigeho irangi ry’umweru niritukura kugirango buri wese uhabonye amenye ko atemerewe kuhaca n’amaguru.

Ikindi bazashishikariza abatwara imodoka ko bagomba kujya bitonda igihe bagiye kuhanyura akarere nako kagategereza inkunga izabafasha gusana uwo muhanda.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se ubuyobozi buzajya bukora ahantu ariko abantu bamaze gupfa

eric yanditse ku itariki ya: 6-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka