Kageyo: Uwacukuraga amabuye y’agaciro yaguye ku gisasu ku bw’amahirwe nticyamuhitana

Habyarimana Fulgence w’imyaka 32 ucukura amabuye mu kigo cya MUNSAD Minerals Company gicukura amabuye y’agaciro mu birombe bya Ndago ho mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza, tariki 02/03/2014 yaguye ku gisasu ubwo yari ari guhinga ashaka amabuye mu birombe.

Icyo gisasu cyo mu bwoko bwa Mortar cyahise kijyanwa ku biro by’akagari ka Kageyo kandi ngo nta mpanuka cyateje nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwili Munyensanga Philbert.

Icyo gisasu ngo bigaragara ko kimaze igihe mu butaka, ariko ngo gishobora kuba kikiri kizima kuko kitigeze giturika. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwili avuga ko bategereje abantu bazava i Kigali mu rwego rushinzwe gutegura ibisasu, kuko ngo bitaramenyekana neza niba ari kizima.

Habyarimana akibona icyo gisasu ngo yahise abimenyesha bagenzi be na bo babimenyesha inzego z’ubuyobozi zitwara icyo gisasu.

Abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu barasabwa kwitondera ikintu cyose babonye batakizi kuko hari ubwo cyaba ari igisasu cyangwa indi ntwaro ishobora guteza amakuba abaturage.

Nubwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Leta yagiye ishyira imbaraga mu gutegura ibisasu byari byaragiye bitegwa mu butaka, abaturage ngo bakwiye kwitonda kuko nta muntu uzi neza niba koko ibisasu byose byari byaratezwe byateguwe.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka