Umupasiteri yashyizeho itegeko ribuza abagore kujya gusenga bambaye imyenda y’imbere

Umupasiteri wo mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya mu itorero Lord’s Propeller Redemption Church yashyizeho itegeko ko abagore n’abakobwa bose bagomba kuza gusenga batambaye amakariso n’amasutiya ngo ni bwo basenga Imana ikabumva.

Mu nama iheruka y’itorero, Pasiteri Njohi yasabye abakuru b’itorero gutora itegeko ribuza abagore n’abakobwa kuza gusenga bambaye amakariso ngo kuko Imana iyanga urunuka kandi atuma Imana idakwira mu mubiri na roho neza.

Iryo tegeko ryaratowe kandi ritangira no gukurikizwa, kuko ku cyumweru gishize abayoboke be b’abagore baje bambaye nta mwambaro w’imbere n’amasutiya bibarangwaho kugira ngo Imana ibakwire umubiri wose.

Ababyeyi basabwe kugenzura abakobwa babo mbere yo kuza gusenga niba bambaye imyenda y’imbere mu ntumbero yo kubahiriza iryo tegeko, ibi bizatuma badataha uko baje kuko Imana izarushaho kubumva.

Iri torero ryashizwe mu mwaka wa 1977 mu Majyepfo y’Umujyi wa Nairobi muri Kenya ryahawe inkunga na Banki y’Isi yo guteza imbere imyubakire muri ako gace karangwamo n’akajagari gakabije n’umwanda ukabije.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahaa!! Abantu bararwayepe

Alias yanditse ku itariki ya: 16-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka