AS Kigali yatsinze 1-0 Al Ahly Shendi yo muri Sudan mu mukino ubanza

Ikipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), yatsinze ikipe ya Al Ahly Shendi yo muri Sudan igitego 1-0 mu mukino ubanza wabareye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki ya 1/3/2014.

AS Kigali yageze muri 1/16 cy’irangiza imaze gusezerera Academie Tchité y’i Burundi ku bitego 2-1 mu mikino ibiri, yakoze akazi yasabwaga mu rugo ko kubona intsinzi, ubwo ku munota wa 76 Murengezi Rodrigues yatsindaga igitego ku mupira wari uvuye muri Koroneri utewe na Ndayisaba Hamidou.

Nk’uko ikunze kubigenza mu mikino ibanza, AS Kigali yatangiye umukino igaragaza ko idashaka gutsinda ako kanya, ahubwo ikina umukino usa n’uwo kwiga neza imikinire ya Al Ahly Shendi.

Iyo kipe yo mu majyaruguru ya Sudan nayo yakinaga umukino wo kugarira cyane, ikanyuzamo igasatira ku buryo butunguranye. Amakipe yombi yakinnye muri ubwo buryo, iminota 45 yose irinda irangira ari ubusa ku busa ndetse ari nta n’amahirwe afatika abonetse ku ruhande urwo arirwo rwose.

Murengezi Rodrigues wambaye numero 7 amaze gutsinda igitego yishimanye na bagenzi be.
Murengezi Rodrigues wambaye numero 7 amaze gutsinda igitego yishimanye na bagenzi be.

Igice cya kabiri cyagaragayemo umukino utandukanye cyane n’uw’igice cya mbere, kuko amakipe yombi, nyuma yo gusimbuza abakinnyi batandukanye, yatangiye gusatirana, ariko AS Kigali iba ariyo igaragaza ingufu nyinshi.

Nubwo yasatiriye cyane ndetse ikanabona amahirwe menshi imbere y’izamu, AS Kigali yananiwe kwinjiza igitego ku mahirwe Ndikumana Bodo yabonye inshuro eshatu zose ahagararanye n’umunyezamu wa Al Ahly Shendi.

Gukomeza kotsa igitutu Al Ahly yari yugariye cyane, byatanze umusaruro ku munota wa 76, kuri Koroneri yatewe neza na Ndayisaba Hamidou, umupira ugakora ku mutwe wa Ndikumana Bodo maze usanga Murengezi Rodrigues wari uhagaze neza ahita awuboneza mu izamu rya Shendi.

Iminota ya nyuma y’umukino yaranzwe no gutinza umukino ku ruhande rwa AS Kigali, yirindaga ko Al Ahly Shendi yayishyura icyo gitego, umukino urangira ari instinzi ya AS Kigali.

Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André, amaze kubona intsinzi yavuze ko bo bagenda bategura buri mukino bitonze nta gihunga, banagera mu kibuga bakabanza bakiga neza ikipe barimo gukina, bagatangira gushaka ibitego mu gice cya kabiri.

Casa kandi avuga ko mu mukino wo kwishyura uzabera muri Sudan mu cyumweru kimwe, naho azaba asabwa kubona ibitego kugirango yizere kuyisezerera, akaba agiye guhata abakinnyi be imyitozo yo gutaha izamu.

Ikipe ya AS Kigali yafashe umwanya wo gusenga, nyuma y'umukino batsinze 1-0.
Ikipe ya AS Kigali yafashe umwanya wo gusenga, nyuma y’umukino batsinze 1-0.

Umutoza w’ikipe ya Al Ahly Shendi Elfatih Ahmed, mu magambo make yavuze ko gutsindirwa mu Rwanda nta gitangaje kirimo, ko nabo bagiye kwitegura neza bakazatsindira iwamo kuko ngo buri gihe ikipe iri mu rugo iba ifite amahirwe menshi yo gutsinda.

Umukino wo kwishyura uzabera muri Sudan ku cyumweru tariki ya 9/3/2014, ikipe izakomeza ikaba ishobora kuzahura na Difaa El Jadida yo muri Maroc yatsinze Gamtel yo muri Gambia ibitego 2-0 mu mukino ubanza.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka