Kayirebwa yateguye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 amaze mu nganzo
Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki gakondo, Cecile Kayirebwa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 amaze muri muzika, yateguye igitaramo yifuje ko kizabera mu gihugu cye cy’u Rwanda ari nako azaba ari kumwe n’abandi bahanzi b’ibyamamare nabo muri iyi njyana ya Gakondo.
Igitaramo cyo kwizihiza iyi sabukuru kizabera ahazwi nka Ahava River Hall-Kicukiro/Nyanza KK 15 Rd mu mugi wa Kigali kuri iki cyumweru tariki 16.3.2014.
Mu nama yagiranye n’abanyamakuru tariki 11.3.2014, Cecile Kayirebwa yavuze muri make iby’urugendo rwe muri muzika ndetse anashimangira by’umwihariko agaciro k’inganzo Gakondo mu buzima bw’Abanyarwanda ndetse n’ubuzima bw’igihugu by’umwihariko.

Yakomeje anatangaza ukuntu hanze y’u Rwanda Gakondo y’u Rwanda ikunzwe cyane bityo akaba atumva impamvu benshi mu bahanzi nyarwanda batabasha kumva agaciro kayo ngo babe bayibyaza umusaruro.
Bimwe mu bibazo yabajijwe hajemo ikijyanye n’amarushanwa abera hano mu Rwanda ubwo umunyamakuru Olivier yamubazaga niba aramutse ahamagawe kwitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star yabasha kuyitabira.
Mu gisubizo yatanze, binagaragara ko ikibazo cyamusekeje cyane, Kayirebwa yagize ati: “Rwose ntabwo nakitabira amarushanwa ayo ariyo yose hano mu Rwanda, byaba bisa no gushaka gucura abana ku turyo duke bafite…”.
Yakomeje asobanura uburyo abahanzi hano mu Rwanda bafite ibikorwa bike byo kubateza imbere harimo n’ayo marushanwa ibi akaba aribyo agereranya n’ibiryo bike bigenewe abana.

Cecile Kayirebwa kandi ngo yiteguye kwakira umuhanzi nyarwanda wese uzamwegera mu rwego rwo kugira ngo abashe kumenya byimbitse ibijyanye n’ibyiza by’inganzo Gakondo ndetse by’umwihariko inganzo ya Kayirebwa.
Uwaba kandi anifuza ko yamufasha mu buhanzi bwe, yamwegera nawe bakabiganiraho.
Kwinjira muri iki gitaramo cya Cecile Kayirebwa kizaba kuri iki cyumweru ni amafaranga y’u Rwanda 10 000, ku bantu babiri (Couple) ni amafaranga 15 000 naho ku bantu 6 bishyize hamwe ni amafaranga y’u Rwanda 50 000.
Iki gitaramo kizaba kigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 amaze muri muzika Nyarwanda ariko by’umwihariko kwidagadurana n’Abanyarwnada, kuganira no gusangira amafunguro n’ibinyobwa bya gihanga.
Abahanzi bazaba baje kumufasha kwizihiza iyi sabukuru bakaba kandi bazanaririmba mu majwi y’umwimerere wabo harimo Mani Martin, Gakondo Group, Mighty Popo na Masamba Intore.

Kuri uyu munsi kandi, Kayirebwa azanashyira ku mugaragaro alubumu yakoze kubera iyi sabukuru, akaba yarayise “Imyaka 30, inganzo ya Kayirebwa” iriho indirimbo 6 yagiye akura imwe imwe ku ma alubumu ye ya mbere kandi zikaba ziri no mu buryo bw’amashusho (Video).
Uwakenera itike yayisanga kuri farumasi Pharmavie mu mujyi hafi ya Radio Rwanda, muri Nakumatt-UTC, Hotel des Milles Collines mu Kiyovu, Kuri Tele 10 Group ku Gishushu no kuri German Butchery kuri MTN Centre i Nyarutarama.
Kubera uburyo amatike n’imyanya ari bike bikaba ari 500 gusa, uwakenera kuyigura hakiri kare yahamagara cyangwa akohereza ubutumwa bugufi kuri nimero +250783114166.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Kayirebwa Cecile indirimbo ze zarakunzwe cyane pe.hamwe niza nyakwigendera ’KAMARIZA’.icyo nakwisabira Kayirebwa Cecile nuko yataha mu Rwanda akaza akigisha ba Kayirebwa bikigihe nikizaza .cyangwa arabona ntaho yahera kuberako ingyano zabubu atagyana nazo? ariko se ko yadukanguriraga kudukundisha u Rwanda nuruhe ruhari yagize mubyubuhanzi gakondo muriyi myaka 20 ishize?yego karahanyuze ninziza zitwibutsa byinshi ariko hakenewe nibyigihe kiriho nibizahoraho.
Indirimbo za Cecile KAYIREBWA ndazikunda cyane.Iki gitaramo cye nacyo ni cyiza ariko abantu ba rubanda ruciriritsee araduteganyiriza iki ko ariya mafaranga ari menshi tutayabona.Azadutekerezeho!
KAYIREBWA indirimbo ze ni nziza turazikunda ariko ntitukizumva ku maradiyo yo mu rwamubyaye,yabikoreye iki kuzihagarikisha?Byatumye rero tugenda tugerageza kuzikuramo kuko byanga bikunda yabigizemo uruhare ngo tutazajya tuzumva.Imana imufashe.