Hagiye gushyirwago igenamigambi ryo guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda

Ikinyarwanda hamwe n’izindi ndimi zo mu bihugu bikikije u Rwanda zigiye gushyrirwaho komisiyo zizaba zishinzwe gushyiraho igenamigambi ryo kuziteza imbere, mu rwego rwo guhangana no kugira ngo zidakendera.

Kuri uyu Gatatu tariki 12/3/2014, i Kigali hatangiye inama Nyafurika y’iminsi ibiri ku bihugu byiyemeje guteza imbere izindi zigera kuri eshanu, zirimo Ikinyarwanda, Igihanganza, Ikirundi, Igifumbira n’Iki Luganda.

Izi ndimi zikoreshwa cyane nk’indimi mpuzamipaka mu bihugu bizikoresha, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa W’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, Dr. James Vuningoma.

Yagize ati "Bashaka rero uburyo bashyiraho komisiyo ya buri rurimi igamije kugira ngo iyi nama nirangira bafate ingamba zo guteza imbere urwo rurimi no kugira ngo bazakurikirane barebe niba baravuze ngo Ikinyarwanda dushake uburyo kigiye gutera imbere. Ibyo bintu bimere nk’igenamigambi."

Abaybozi bayoboye inteko zitandukanye zitabiriye inama yo guteza imbere indimi kavukire.
Abaybozi bayoboye inteko zitandukanye zitabiriye inama yo guteza imbere indimi kavukire.

Dr. Vuningoma yameza ko Ikinyarwanda kitaragera ahabi ku buryo umuntu yavuga ko kiri kuzima cyangwa kiri kwinjirwamo n’izindi ndimi z’amahanga.

Kubera amateka y’u Rwanda y’ubuhunzi, Ikinyarwanda kivugwa n’abantu bagera kuri miliyoni 40 muri aka karere u Rwanda rutuyemo ariko hari impungenge zigaragaza ko indimi z’amahanga n’Icyongeleza zigenda zicyototera.

Iri genamigambi nirimara guhama Ikinyarwanda kizabyungukiramo, kuko hazajyaho imyigishirize n’imikoreshereze y’ururimi. Ibyo bizashyirwa mu nyandiko ku buryo abantu bazajya bamenya amakosa, nk’uko Dr. Vuningoma yakomeje abitangaza.

Ku ikubitiro hagiye gushyirwa hanze igitabo kiswe "Ntibavuga bavuga" binashyirwe no mu igazeti ya Leta.

Iyi nama yitabiriwe n'impuguke n'intiti mu ndimi zo mu buhugu bitandukanye.
Iyi nama yitabiriwe n’impuguke n’intiti mu ndimi zo mu buhugu bitandukanye.

Iyi nama yateguwe na Komisiyo Nyafurika yita ku ndimi kavukire (ACALAN) ifatanyije na Minisiteri y’Umucyo na Siporo n’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco ibaye habura iminsi ibiri ngo hizihizwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ururimi kavukire.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yewe, dore Cyokere disi we (Uwo mubikira)amaze gusaza disi!!!ndamwibuka akinyigisha ari na Directrice mu Byimana!!!

Love yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Ni bbyiza ko ururimi rugira abarwitaho, bakarurinda ,banarurera (kuko rukura).
Muri abo barushinzwe rero harimo n’abanyamakuru barukoresha, nicyo gikoresho cyanyu, mbere y’amaharamu n’iby’uma bifata amashusho.
Ni muri urwo rwego nkawe muvandimwe wanditse iyi nkuru wagombye kwitoza ikinyarwanda, mbere yo gutangaza inyandiko yawe ukabanza kuyicishamo amaso, ndetse byaba na ngombwa ukabanza ugakososoza muri bagenzi base , ngo hato udatangaza inyandiko irimo amafuti, cyangwa itumvukana.
Abanyamakuru bafite umurimo ukomeye wo kubungabunga ururimi, kurusha abashakashatsi. Nimwihugure.

Bah yanditse ku itariki ya: 13-03-2014  →  Musubize

Guteza imbere no kuvugurura ururimi rw´ikinyarwanda, ariko basubire no kumyambarire cyane cyane ya bakobwa bambara hafi ubusa bakajya mu bantu. Reba abo bahaye akazi hatorwa nyampinga batashoboraga kunama utwenda two munsi tutagiye hejuru!!!ibintu biteguwe na ministere yumuco!!
Turashima uruhare ministere y´umuco yagize mu kuburizamwo video(porno) ya ba baririmbyi bi i kigali bari badukanye mu ruhame" ngo ni ibigezweho no mubindi bihugu barabigira)

MUGIRANEZA yanditse ku itariki ya: 12-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka