Senderi yemeza ko naboneka mu 10 ba mbere muri PGGSS4 azarongora
Mu gihe abahanzi 15 mu muzika bitegura igitaramo kizajonjorwamo abahanzi 10 bazakomeza mu irushanwa Primus Guma Guma Super Star 4, umuhanzi Eric Senderi uzwi nka “International Hit” avuga ko naramuka yinjiye muri aba 10 nta kizamubuza guhita ashaka umugore.
Aya marushanwa yakunze kugenda avugisha abahanzi batandukanye bahiga ibintu binyuranye mu gihe bazaba begukanye aya marushanbwa cyangwa bagize aho bagera.
Muri aba bose Senderi niwe wakunze kumvikana ku isonga agaragaza ibyifuzo bye naramuka yegukanye ibihembo bya PGGS yo ku nshuro ya gatatu yabaye umwaka ushize wa 2013.

Aha yavuga ko naramuka ayitwaye azagurira ikipe ya Rayon Sport, abakinnyi nyamara ntiyaje kubona amahirwe yo kucyegukana.
Kuri yi nshuro Senderi ubura imyaka mike ngo agire imyaka 40, avuga ko naramuka yinjiye muri aba 10 basabwa ngo bakomeze aribwo azabona ubushobozi bwo kuba yashaka umugore bagashyingiranwa nk’umugabo n’umugore.
Kugeza ubu uyu muhanzi yivugira ko nta mukunzi afite ariko ngo yinjiye muri aba bahanzi bakenewe ntabwo yamubura ku buryo yahita anamugira umugore. Ati: “nijya mu bahanzi icumi, gahunda ni ukurongora nta bindi”.

Aha avuga ko atazagorwa no kubona umukunzi kuko amafaranga azaba yabonetse. Ati: “senderi arahari, cash zizaba zihari imodoka ndayifite ubwose ikindi bazaba bashaka ni iki?”
Senderi yongeraho ko amafaranga azakura muri aya marushanwa ayafata nk’umurage ukomeye kuri we atigeze abona. Ati: “nzinjire muri aba bahanzi 10 noneho ube ubaye umunani data atampaye”.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|