Gatsibo: Army week izibanda ku kuvura ibikomere byo muri Jenoside
Ku bitaro bikuru bya Kiziguro biherereye mu Karere ka Gatsibo hatangijwe icyumweru cya Army week kizakorwamo ibikorwa bitandukanye bizibanda cyane ku buvuzi, aho abagana b’inzobere baturutse mu bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe bazavura abantu basigiwe ibikomere na Jenoside bikaba bitarakira.
Mu muri iki cyumweru kandi hazavurwa indwara zitandukanye, cyane cyane izirebana n’ihungabana, indwara z’amaso, iz’amenyo, iz’inino, iz’uruhu hamwe n’izindi nyinshi, nkuko bitangazwa na muganga Kayondo King uhagarariye ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Mukabaramba Alvera, wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo gutangiza iki cyumweru tariki 12/03/2014, mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye uyu muhango, yashimiye cyane ubufatanye bw’ibitaro bikuru bya gisirikare bya Kanombe n’umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside (FARG).
Yagize ati: “Mu byukuri iyo ubu bufatanye butaza kubaho, ntabwo twarikuzarangiza kuvura ibikomere by’abasizwe iheruheru na Jenoside, ariko ku bwibyo nta muntu uzasigara atavuwe”.

Iki gikorwa cyatangiriye mu bitaro bikuru bya Kiziguro, bikazanakomereza mu bitaro bikuru bya Ngarama, ibi bitaro byombi bikaba aribyo bikomeye muri aka karere ka Gatsibo. Gusa mu gihe iki gikorwa kizaba kirangiye, indwara zizaba zitarabasha kuvurwa, abarwayi bazahabwa gahunda yo gukomeza gukurikiranirwa mu birataro bikuru bya gisirikare i Kanombe.
Iki gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’ingabo, ku bufatanye n’Akarere ka Gatsibo ndetse n’umuryango w’abacitse ku icumu FARG, kikaba kimaze kubera mu turere 19 mu turere 30 tugize igihugu.

Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ntahandi nari nabona haba ingabo zikora ibikorwa byiza nk’ingabo za RDF KU isi mukomeze mwite kubaturage natwe turabashyigikiye kandi ibyo mukora biradushimisha.
ingabo zaci nizite kuri aba bahohotewe n;ingabo zari zishinzwe kubarinda maze igihugu kigacura imibororgo. mwa ngabo mwe ndabemera