Kayonza: Abaturage ngo babona igishushanyo cy’umujyi kitajyanye n’ubushobozi bwa bo

Bamwe mu baturage batuye mu gace gafatwa nk’umujyi wa Kayonza bavuga ko igishushanyo mbonera cyakorewe ako gace mu bijyanye n’imyubakire kitajyanye n’ubushobozi bwa bo, ndetse nyuma y’aho icyo gishushanyombonera gishyiriwe ahagaragara, ibikorwa by’ubwubatsi muri uwo mujyi byagiye bihagarara buhoro buhoro.

Abaturage bavuga ko badafite ubushobozi bwo kubaka amazu basabwa kubaka, kandi ngo n’abagerageje kubaka inzu zijyanye n’ubushobozi bwa bo ubuyobozi burazisenya.

Iki gishushanyo ni icy'ahasanzwe ari rwagati mu mujyi wa Kayonza
Iki gishushanyo ni icy’ahasanzwe ari rwagati mu mujyi wa Kayonza

Mu gace gafatwa nk’umujyi wa Kayonza nta nzu yubakishijwe amatafari ya rukarakara cyangwa ibiti yemerewe kuhubakwa. Inzu zose ngo zigomba kuba zubakishijwe amatafari ahiye cyangwa bloc ciment, kandi akaba ari amazu yubatswe ku buryo bugezweho.

Abaturage twavuganye bavuga ko kubaka amazu nk’ayo ari nk’inzozi kuri bo. “Ujya kureba ugasanga umuturage utarigeze atunga miliyoni n’umunsi wa rimwe ariko afite isambu gakondo yavukiyemo bari kumusaba kubaka inzu ya miliyoni 20”; nk’uko bisobanurwa na Issa wo mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange.

Aba bari bategetswe n'ubuyobozi gusenya iyi nzu iri ahitwa Nyagatovu muri Kayonza ngo kuko itagendanye n'igishushanyombonera.
Aba bari bategetswe n’ubuyobozi gusenya iyi nzu iri ahitwa Nyagatovu muri Kayonza ngo kuko itagendanye n’igishushanyombonera.

Ubusanzwe abaturage bashaka kubaka basabwa kubanza kunyura mu buyobozi kugira ngo bahabwe ibyangombwa bibahesha uburenganzira bwo kubaka. Iyo abakozi bashinzwe imiturire basanze icyo kibanza cyujuje ibyangombwa ku buryo cyakubakwamo, baha umuturage ibyangombwa byo kubaka ariko bakanamwereka n’ubwoko bw’inzu igomba kucyubakwamo hagendewe kuri icyo gishushanyo mbonera.

Kenshi ngo abaturage basanga badafite ubushobozi bwo kubaka inzu basabwa, bagahitamo guca mu rihumye abayobozi bakazamura inzu iri mu bushobozi bwa bo. Gusa nyuma ngo iyo bigaragaye izo nzu zirasenywa kandi bikadindiza umuturage nk’uko bivugwa na Nyaruhimbura Straton wo mu murenge wa Nyamirama.

Ati “Iyo rero utangiye kubaka icyo gipapuro [cyangombwa kiguhesha uburenganzira bwo kubaka] utagifite, iyo nzu iraza ikagushwa hasi. Niba ugiye kubaka ugatanga amafaranga ukagura amabati inzu yawe ikagushwa hasi urumva ni ikibazo”.

Iyi ni ishusho yo hejuru, igishushanyo mbonera giteganya ko ari uko Kayonza igomba kuba iteye mu bihe biri imbere.
Iyi ni ishusho yo hejuru, igishushanyo mbonera giteganya ko ari uko Kayonza igomba kuba iteye mu bihe biri imbere.

Hari n’abavuga ko hari igihe bamwe mu bayobozi barebera abaturage bubaka ntibababuze cyangwa ngo babagire inama, nyamara babona inzu yuzuye bakaza kuyisenya nk’uko bivugwa na Issa wo mu kagari ka Nyagatovu.

Ati “Hari bamwe mu bayobozi bagera ikirenge mu cya perezida wa repubulika bashobora kwegera abaturage bakabereka koko ibintu uko bikwiye. Hari n’abigendera bakaba bibereye aho ngaho bategereje ko hari ikintu uribukore bakagisenya, mbega bakakugeraho n’ubundi ibyo wowe wagombaga gutangira warabikoze nta n’inama yigeze akugira”.

Abaturage basaba ubuyobozi ko bwaborohereza icyo gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kayonza kikavugururwa kikajyanishwa n’ubushobozi bw’abaturage, bitaba ibyo nibura bagahabwa ingurane z’ubutaka bwa bo bakajya gushaka ahajyanye n’ubushobozi bwa bo aho kubabuza kubaka.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry’akarere ka Kayonza no gukurikirana ibikorwa by’ako karere, Mugiraneza Thierry avuga ko icyo gishushanyo mbonera kigamije iterambere ry’umujyi, ariko na none ngo ntigikwiye gufatwa nk’ikintu kidahinduka, kuko aho bizagaragara ko harimo ibibazo hazanashakwa uburyo bwo kubikemura.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu karere ka Kayonza avuga ko igishushanyo mbonera kidakwiye gufatwa nk'ihame ntakuka kuko nihagaragara ibibazo hazanashakwa uburyo bwo kubikemura.
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu karere ka Kayonza avuga ko igishushanyo mbonera kidakwiye gufatwa nk’ihame ntakuka kuko nihagaragara ibibazo hazanashakwa uburyo bwo kubikemura.

Ati “Ubundi iki gishushanyo mbonera kugira ngo gishyirwe mu bikorwa bisaba hagati y’imyaka 30 na 50. Abantu ntibakwiye kugifata nk’ihame ngo bumve ko ari ikintu kitahinduka, tutagishyize mu bikorwa ntitwanamenya n’ibibazo bihari. Nibigaragara ko hari ibibazo, tuzongera twicare dushake n’uburyo bwo kubikemura”.

Ikibazo cy’imiturire mu mujyi wa Kayonza ni kimwe mu byaganiriweho mu nama njyanama y’akarere ka Kayonza yateranye tariki 31/01/2014.

Umwe mu myanzuro yari yafatiwe muri iyo nama wavugaga ko ubuyobozi bw’akarere bwakorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) kugira ngo barebere hamwe uko igishushanyo mbonera cy’umujyi cyasubirwamo, bitewe n’uko byagaragaye ko umubare w’inyubako nshya zizamuka mu mujyi wa Kayonza wagabanutse cyane kuva gitangiye gushyirwa mu bikorwa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Mbandikiye nshimira kd nshigikira ibitecyerezo byiza byogutegura ahaza hacu, nshingiye kubishushanyo mbonera by’imijyi yacu ubuyobizi bwifuza nibyiza cyane kd ndabashigikiye gusa haraho nsanga bigora abatura Rwanda bamwe na bamwe aho usanga umuturage asabwa kubaka inzu igezweho ifite agaciro k’amafaranga hagati ya miliyoni 12 na 20frw kd ntabushobozi afite byongeyeho ntankunga azahabwa ikindi ama bank dufite mu Rwanda ntiyaguha inguzanyo itabona uko uzayishyura none ndibaza amaherezo y’abantu bifuza kubaka amazu kd arihurizo kuribo, ese ubuyobozi buhagarariye abaturage bubivugaho iki? cg ufite ubushobozi azimura abatabufite?
Murakoze.

Alex Ndayisaba yanditse ku itariki ya: 10-06-2018  →  Musubize

Ntimicike Intege, Birashoka ko icyo gishushanyo twakigeraho. Ikaba kayonza tusasigira abana bacu nabuzukuru bacu. Ahubwo dushirike ubute dukore cyane.

RWAKAGEYO yanditse ku itariki ya: 3-01-2015  →  Musubize

Nyakubahwa RWAKAGEYO, ibyo uvuze nibyiza kd nta mugabo utagira intego gusa ntiwibagirwe ko umusaza yishingikiriza inshimbo ye ngo imutize intege,ikindi umwikorezi akorerwa n’abafite amaboko ashoboye.

Alex Ndayisaba yanditse ku itariki ya: 10-06-2018  →  Musubize

usibye na Kayonza na Kigali ntiteze kuzamera nk’icyo gishushanyo! never never and never

nkaka yanditse ku itariki ya: 13-03-2014  →  Musubize

ubwo dufite ubushake bw’abayobozi bacu bahora badushakira ibyiza biragaragara bizagerwaho. uru Rwanda ruraryoshye kabisa

kanyanga yanditse ku itariki ya: 13-03-2014  →  Musubize

mbega copy coller

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 13-03-2014  →  Musubize

Reba nk’uru rubyriruko ruri kwiteranyiriza ubusa basenya inzu y’umuturage, buriya se muri bo ni nde ufite ubushobozi bwo kwiyubakira nk’iriya. ibi nabyo bisubirweho kuko bishobora kwangisha abantu igihugu.no guteza urugomo, urabona bariya basore atari bamwe banywa ibiyobyabwenge ubuyobozi bwifashisha mu gukora ibikorwa bigayitse.

wise yanditse ku itariki ya: 13-03-2014  →  Musubize

Bjr , kuki abanyarwanda tutigira ku mateka y ibyatubanjirije , kuva havugwa ibishushanyombonera mu Rwanda , mwambwira aho byashyizwe mu bikorwa , ese copy coller murumva izageza iki ku banyarwanda b iki gihe ? iterambere ni ryiza , ariko rigomba kujyana n ubushobozi bw umuturage , umunyarwanda , umufatanyabikorwa , ejo utazasanga nta muturage wibona mu bikorwa bimukorerwa kuko birenze ubushobozi bweeee , muribuka mu mugi wa kigali indirimbo ari SINGAPULE , none aho abaturage bimuwe shishitabona , bahutazwa batishyuwe n imitungo yabo ngo ni ugushyira igishushanyombonera mu bikorwa , none muzaze mwirebere ubu 2014 harimo guterwa ubusitani , none se niyo SINGAPULE abayobozi batubwiraga????????????????? ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 13-03-2014  →  Musubize

hakabaye ikorwa ry’ibintu abaturage babasha gukora bose bitew n’ubushobozi bwabo uk bungana gusa ndanatekerezako leta nkuk ari iyabaturage iba ibareber imbere heza hazaza kubabwira ngo bahagarike gukoresha ibikoresha bitajyanye n’icyereko nuko iba ibashakira ibyza kandi kugirango iki igishushanyombonera kijye mungiro haracyari imyaka ifatika abaturage rero ntitwagakwiye gucika intege byakaduhaye ahubwo gukora byisumbuyeho.

samba yanditse ku itariki ya: 12-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka