Nyamagabe: Abaturage ngo bayobotse gukingiza abana kuko bamenye akamaro kabyo
Abaturage bo mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko bitabira gukingiza abana mu buryo bushimishije kuko bamaze kumenya ibyiza byo gukingiza abana, umwana wahawe inkingo zose ngo akaba atarwaragurika.
Ibi barabivuga mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki ya 11/03/2014 hatangijwe ibikorwa byo gukingira indwara zinyuranye bizamara iminsi itatu, ndetse n’ibikorwa byo gupima abana hagamijwe kureba uko imirire yabo ihagaze bizasozwa tariki ya 03/04/2014.
Ubwo twageraga hamwe mu habereye iki gikorwa cyo gukingiza abana mu murenge wa Kitabi ku ivuriro riciriritse rya Shaba, Nyiraminani Dancille umwe mu babyeyi bari baje gukingiza abana yavuze ko aho batuye bose bitabira gukingiza dore ko banaturiye aho izi servisi zitangirwa.
Ati “njyewe aho ntuye mbona nta babyeyi badakingiza twese twarabyitabiriye cyane. Twebwe bitewe n’uko tunaturiye ivuriro barabidushishikariza, iwacu byaracitse tumaze n’iminsi”.

Aya makuru yo kuba ababyeyi bitabira gukingiza abana kandi anemezwa n’umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu karere ka Nyamagabe, Hategekimana Sylvestre uvuga ko kugeza ubu imibare igaragaza ko ubwitabire bugera kuri 96%, hakaba hari ingamba kugira ngo n’abo bake basigaye babashe kugezwaho inkingo.
“Dutekereza ko mu myaka iri imbere tuzaba tugeze hafi 100%. Ingamba zirahari duhereye mu nzego z’ibanze cyane ko dufite abanjyanama b’ubuzima nibura batatu muri buri mudugudu abo nibo badufasha gukangurira ababyeyi gukingiza abana ndetse nabo bakikingiza nk’abatwite, bivuge rero ko icyizere gihari,” Hategekimana.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko raporo y’umuryango w’abibumbye, ishami rishinzwe ubuzima yerekana ko u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no kwitabira inkingo, bikaba bidakwiye gusubira inyuma ahubwo hakwiye kongerwamo ingufu kugira ngo bibashe kugera kuri 100% bityo ntihagire umwana uvutswa uburenganzira bwo gukingirwa nk’uko Ruberanziza Eugène, umukozi muri RBC abivuga.
Akomeza asaba ababyeyi kwitabira gukingiza abana ndetse no gufata inkingo zabagenewe igihe batwite cyangwa bonsa.

Muri iki gikorwa cyo gukingira, abana bari munsi y’imyaka itanu barahabwa urukingo rw’iseru na Rubeole, abana b’abakobwa bafite imyaka 12 bagakingirwa kanseri y’inkondo y’umura ndetse n’ababyeyi batwite n’abonsa bagahabwa ibinini bibafasha.
Kuba u Rwanda ruhagaze neza mu gukingira byatumye rubasha kuba kimwe mu bihugu bike byo munsi y’ubutayu bwa Sahara rwahawe urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura, kanseri ya mbere mu guhitana ubuzima bw’abagore nk’uko RBC ibitangaza.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|