Ngororero: Haravugwa amanyanga y’abayobozi muri gahunda ya Girinka
Muri iyi minsi mu karere ka Ngororero haravugwa abayobozi bakorana n’abaturage mu kugurisha inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka ndetse n’amanyanga mu kwitura no gutanga izindi aho bivugwa ko hari abiturwa ataribo bari bakwiye guhabwa izo nka.
Umukozi ushinzwe ubworozi mu murenge wa Matyazo ubu akurikiranywe ho inka zigera ku 8 zatanzwe muri gahunda ya girinka akaba atanakiboneka ku kazi aho bikekwa ko yatorotse amaze kumenya ko polisi irimo kumushakisha ngo asobanure irengero ry’izo nka.
Ahandi havugwa ikibazo nk’icyo ni mu murenge wa Muhanda mu kagari ka Rutagara, aho umunyamabanga nshingwabikorwa wako bivugwa ko yanyereje izigera kuri 3 nazo zo muri gahunda ya girinka, ariko we avuga ko atazirigishije ahubwo byatewe no kudakora raporo kuko yari yimuwe mu kagari yari ashinzwe.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon yatwemereye ko ikibazo cyo kudakurikiza amabwiriza mu gutanga izo nka gihari muri aka karere. Avuga ko ku birebana n’umuganga w’amatungo mu murenge wa Matyazo, bataramenya neza uko byagenze kuko uwo mukozi nta na raporo yari yarakoze, bakaba bategereje ko azagaruka akabisobanura.
Mayor Ruboneza avuga kandi ko hari n’abandi bakozi n’abaturage bagikurikirana nk’aho abayobozi bagiye bimurwa cyangwa bagahindura imirimo bakagenda badatanze raporo, ariko isizuma ririmo gukorwa mu mirenge rikaba rizabikemura.
Mu karere ka Ngororero bakora urutonde rw’abantu basaga 7000 bahora bategereje korozwa muri gahunda ya girinka, umuyobozi w’akarere akaba abizeza ko batazacikanwa kuko abazihaga abatari babikwiye bafatiwe ingamba.
Gahunda ya girinka yatangijwe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika hagamijwe koroza imiryango ikennye, igihe rero abayobozi bakomeza gukora ibinyuranyije n’amabwiriza agenga iyi gahunda bikaba bitazoroha kugera ku ntego yayo.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|