Uzamukunda na Salomon babayeho neza mu makipe yabo i Burayi ariko barashaka kujya mu yisumbuyeho
Uzamukunda Elias uzwi cyane ku izina rya ‘Baby’ ukina mu Bufaransa na Salomon Nirisarike ukina mu Bubiligi bavuga ko bamerewe neza cyane mu makipe yabo ariko ko bifuza kujya mu yandi makipe yo muri za shampiyona zikomeye kurushaho, kugirango nabo bakomeze gutera imbere.
Aba bakinnyi babiri, ari nabo bakina hanze y’u Rwanda baheruka kugaragara mu ikipe y’u Rwanda ubwo yanganyana n’u Burundi 1-1 i Bujumbura tariki 5/3/2014 twaganiriye mu gihe kimwe, batubwira uko babayeho mu makipe yabo, ndetse n’ibyo bifuza kugeraho mu minsi iri imbere.

Uzamukunda Elias ukina nka rutahizamu mu ikipe yitwa AS Cannes yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa, ikipe ahamya ko n’ubwo iri mu cyiciro cya kure ugereranyije n’icyiciro cya mbere ‘Ligue 1’, ariko ari ikipe nziza kuko igeze muri ¼ mu gikombe cy’Ubufaransa aho batsinze Montpelier na Saint Etienne zo mu cyiciro cya mbere.
Uzamukunda avuga ko kandi muri iyo kipe yitwara neza akaba anatsinda ibitego bikaba bimuha icyizere cy’uko muri shampiyona itaha azaba yabonye ikipe mu cyiciro cyiza, akava mu cyiciro cya kane.
Uzamukunda uvuga ko afite imyaka 23, ngo yamaze no kuganira n’umuhagarariye (manager) we bakaba baramaze kwemeranywa ko agomba kumushakira ikipe mu cyiciro cya mbere azakinamo umwaka utaha, gusa ngo ntaramenye igiguhu azerekezamo.
Ku ruhande rwa Salomon Nirisarike ukina nka myugariro muri Royal Antwerp mu Bubiligi, we avuga ko ameze neza mu ikipe ye, ndetse akaba abona umwanya uhagije wo gukina, gusa ngo byabanje kumugora kuko yahahuriye n’abandi bakinnyi bane bakina ku mwanya we.

Uwo musore ngo byamusabye gukora cyane, ku buryo byatumye umutoza amugirira icyizere akaba amaze kubanza mu kibuga inshuro 18 mu mikino 20.
Nirisarike w’imyaka 21, avuga ko umutoza we witwa Jimmy Floyd Hasselbaink amukunda cyane kandi yifuza ko yagera kure mu mupira w’amaguru, ndetse ngo akaba arimo kumufasha cyane kuba yabona ikipe mu Bwongereza.
Uwo mutoza ngo aziranye n’abatoza batandukanye mu mupira w’amaguru ku isi, dore ko kera nawe yigeze kuba umukinnyi ukomeye i Burayi mu makipe nka Chelsea yo mu Bwongereza, Atletico Madrid yo muri Espagne n’ayandi.

Nubwo ahagaze neza muri Royal Antwerp, ndetse n’ubuzima bukaba ari bwiza, Nirisarike wamenyekanye mu Rwanda akina muri Academie ya SEC ndetse n’Isonga FC, ashaka kujya gukina mu makipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, mu Budage cyangwa se mu Bufaransa.
Nubwo bakina mu bigugu bitandukanye, abo bakinnyi babiri bahuriza ku kuba barabanje kugorwa no kumenyera ubuzima bw’i Burayi, imbeho yeho ndetse n’amabwiriza ajyanye n’akazi kabo ku gukina usanga iyo ugitangira aba agoye, ariko bakagenda bemenyera ngo ubu bakaba bameze neza cyane.
Abo bakinnyi bombi bavuga ko bafite inzu batuyemo baba bikodeshereza mu migi babamo, ndetse bombi bakaba bafite n’imodoka bagendamo bahawe n’amakipe yabo ku buntu.

Bombi ngo baritwara mu muhanda nta kibazo, kuko bahawe impushya mpuzamahanga zo gutwara ibinyabiziga.
Uzamukunda, kugeza ubu aba wenyine mu nzu, ariko akaba ngo muri uyu mwaka ashaka kujyana umugore we mu Bufaransa bakajya babana hamwe n’abana babo babiri b’abahungu.
Uzamukunda yerekeje mu Bufaransa mu mwaka wa 2010 avuye muri APR FC mu Rwanda, naho Nirisarike ava mu Isonga FC ajya mu Bubiligi muri Mutarama 2012.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|