Gucuruza urumogi ku mugaragaro byinjiza imisoro myinshi muri Colorado

Nyuma y’uko gucuruza urumogi ku mugaragaro byemejwe muri Leta ya Colorado (imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika), mu kwezi kwa Mutarama 2014, iyo Leta yinjije imisoro igera kuri miriyoni 3,5 z’amadorari.

Leta ya Colorado ni yo ya mbere mu zigize Leta zunze ubumwe za Amerika yemeje ku itariki ya 1/1/2014 ihingwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’urumogi mu buryo butari ubwa kiganga. Isoresha 15% ku bakoresha urumogi na 2,9% ku barucuruza.

Ibiyobyabwenge bikoreshwa mu buryo bwinshi harimo n'ibinyobwa.
Ibiyobyabwenge bikoreshwa mu buryo bwinshi harimo n’ibinyobwa.

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be ivuga ko Barbara Brohl, umuyobozi w’ishami rishinzwe kwijiza imisoro muri Leta ya Colorado, yavuze ko ukwezi kwa mbere urumogi rwemewe kugurishwa ku mugaragaro ku barunywa bagamije kwishimisha kwatumye bagera ku byo bifuzaga, kuko abacuruzi 59 bahise bagaragaza ko byabunguye.

Nyuma ya Colorado, ngo n’abakoresha urumogi bo muri Leta ya Washington (iherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba) basanzwe barugura bihishe, bashobora kuzemererwa kurugura ku mugaragaro muri uyu mwaka.

Kugeza ubu, Leta 21 muri 50 zigize Leta zunze ubumwe za Amerika zemera ko urumogi rukoreshwa mu buganga gusa, ariko na none ubuyobozi bw’igihugu (Leta zunze ubumwe za Amerika) buracyarufata nk’ikiyobyabwenge kitemewe gukoreshwa mu gihugu.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka