Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishingamategeko mu Rwanda (FFRP), Nyirarukundo Ignatienne avuga ko bagiye guhagurukira ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu ngo kuko rishobora gucika mu gihe abanyarwanda babihagurukiye.
Abana bo mu Murenge wa Huye bafite ikibazo cy’imirire mibi, ni ukuvuga abari mu ibara ry’umuhondo n’iritukura, bahawe Noheri bagaburirwa ibiryo birimo intungamubiri zose umubiri ukenera, ababyeyi babo bagirwa inama kuko bagomba kwitwara kugira ngo abana babo bagire ubuzima bwiza.
Ambasaderi Donald Koran wari uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda, yatangaje ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bwagejeje u Rwanda ku mpinduka nyinshi mu iterambere; haba mu buzima, imibereho, ubukungu no kubungabunga amahoro ku isi.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu basanga barageze kuri byinshi mu iterambere mu mwaka wa 2014 ugana ku musozo, kandi biteguye kubyongera kurutaho umwaka utaha bakarushaho gutera imbere.
Polisi y’Igihugu yatangije ubukangurambaga bugamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’andi mahohoterwa, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rusizi yongeye kuvuga kuri serivisi mbi zihabwa abarwayi mu bitaro bya Mibirizi, aho hakomeje kuboneka ipfu z’abarwayi barimo ababyeyi bapfa babyara.
Abakozi b’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza bane bari mu maboko ya polisi bakekwaho gukoresha impapuro mpimbano no gukoresha nabi umutungo w’abaturage.
Mu mwiherero uhuje abayobozi mu karere ka Gicumbi, umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyarugu General Ruvusha Emmanuel yabasabye kwirinda gukorana na FDLR ibikorwa bihungabanya umutekano.
Ingabo z’igihugu (RDF) zirashimira abaturage bo mu Kagari Muhira, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu kubera kugira uruhare mu gucunga umutekano, bakoma mu nkokora abashaka guhungabanya umudendezo w’abaturage.
Abana ba nyakwigendera Rubangura Vendaste umwe mu bakire bari bazwi muri Kigali, bagejeje mukase wabo mu nkiko bamushinja kwigarurira igorofa izwi nko kwa Rubangura kandi, mu gihe umwunganizi we avuga ko nk’uhagarariue abazungura abyemerewe.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Stephen Constantine yatangaje ko yishimiye kuba yarashyizwe ku rutonde rw’abatoza bifuzwa n’Ubuhinde, ariko avuga ko nta gahunda afite yo gusubira muri icyo gihugu kugitoza.
Ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports zirahurira kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatatu tariki 24/12/2014 mu mukino witezwe kurusha iyindi yose izakinwa ku munsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Bamwe mu bakecuru n’abasaza batuye umurenge wa Kibungo mu kagari ka Mahango batangiye umushinga wo guhinga ibobere kugirango borore amagweja maze bajye babona ikibazanira amafaranga igihe intege zizaba zimaze kuba nke cyane.
Abaturage bo mu Murenge wa Murama ho mu Karere ka Ngoma bemereye ubufatanye inzego z’umutekano n’ubuyobozi mu gukaza umutekano barwanya ibiyobyabwenge mu gihe cy’iminsi mikuru, kuko ari byo ntandaro y’umutekano muke.
Icyuma kigabanya cyangwa kikongera umuriro mbere yo kugezwa ku baturage (trasformateur) cyafashaga gutanga umururo mu turere twa Karongi, Rubavu, Rutsiro na Nyamasheke cyafashwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Ukuboza 2014.
Abaturage bo mu Kagari ka Gashinga mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze bibumbiye muri ishyirahamwe “Turwanye bwaki mu ngo zacu” bakusanyirije amafaranga bagura toni n’ibiro 20 by’umuceri wo kuzifata neza mu minsi mikuru isoza umwaka.
Abayobozi basimburanye ku buyobozi bwa koperative COTMIN y’abatwara abantu n’ibintu kuri moto mu karere ka Nyagatare ntibavuga rumwe ku madeni angana n’amafaranga miliyoni zirindwi koperative ibereyemo abantu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buravuga ko nta muntu buzabangamira mu kwizihiza iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani, gusa bugasaba ko abantu bose bayizihiza mu mutekano usesuye.
Abagabo batatu gusa bo mu Murenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze nibo bitabiriye kuringaniza urubyaro bakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu (vasectomy). Kuba ari bake cyane ngo biterwa n’imyumvire y’abagore babo banga ko bitabira kwifungisha burundu.
Abaturage basaga ibihumbi 16 bakora muri gahunda ya VUP mu karere ka Gakenke bavuga ko bagiye kumara amazi atatu batarahembwa amafaranga bakoreye kandi biteganyijwe ko bahemberwa nyuma y’iminsi 15 kuko VUP igamije gufasha abaturage gutera iterambere.
Mu nama ku mabwiriza mashya y’ururimi rw’Ikinyarwanda yahuje Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco hamwe n’abanyamakuru, abahagarariye abarimu n’abashakashatsi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, bamwe bagaragaje ko bagenda basobanukirwa n’aya mabwiriza, ariko abandi bagaragaza ko batarabyumva kimwe n’abayateguye.
Nyuma y’amezi atatu barangije inyubako nshya z’ibitaro by’akarere ka Kirehe abaturage bagera ku 150 bazindukiye ku biro by’akarere kuri uyu wa 22/12/2014 bishyuza amafaranga yabo birangira batashye amaramasa.
Umusore witwa Munyanshongore Maurice arashima ko nyuma yo gutoroka FDLR akagaruka mu Rwanda, Leta itamutereranye ahubwo yamurihiriye amashuri ubu akaba ari umwalimu.
Umusore w’imyaka 22 witwa Isiraheri kuri uyu wa 22/12/2014 yazengurukijwe umujyi wa Kamembe yikoreye inyama z’ihene ebyiri yari yibye akazibaga.
Umukobwa wakoraga akazi ko mu rugo mu Mudugudu wa Rugoro, Akagali ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ari mu maboko ya Polisi akekwaho kuroga umuryango ugizwe n’abantu batandatu yakoreraga, abinyujije mu ifunguro ry’isombe yabagaburiye ryari rihumanye.
Umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC Mashami Vincent atangaza ko ikipe ye yishimiye uburyo tombola y’uko imikino y’amajonjora ya Champions League yagenze, aho iyi kipe y’ingabo z’igihugu izatangira amarushanwa nyafurika yerekeza muri Mozambique.
Urubyiruko rwo mu matorero ya gikirisitu atandukanye yo mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC), by’umwihariko abo mu Karere ka Rusizi n’umujyi wa Bukavu muri RDC, rurasabwa gukomeza kubaka no guharanira kwimakaza umuco w’amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari.
Abana bafashwa na Compassion International mu mushinga wa Rw 728 Rukali barashyira mu majwi Pasiteri Fidèle Ndayisaba ushinzwe uyu mushinga kuba ari gukoresha uburiganya ngo arigise impano yabo ya Noheri y’umwaka wa 2014 bohererejwe n’abaterankunga babafasha bo mu bihugu byo hanze.
Ku bufataye bw’abaturage, abayobozi n’inzego z’umutekano, batangiye guta muri yombi abasore bivugwa ko bananiranye mu duce batuyemo bazwi ku izina ry’ibihazi, bakarangwa no kunywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge, ibi bigatuma bateza umutekano muke mu baturage.
Tombola y’uburyo amakipe azahura mu mikino nyafurika y’umwaka utaha isize ikipe ya APR FC izahura na Liga de Maputo mu mikino ya Champions League mu gihe Rayon Sports yo izisobanura na Panthere du Nde yo muri Cameroon muri Confederation Cup.
Akarere ka Nyanza karategura igitararamo gikomeye kizaba cyibutsa umuco w’u Rwanda, aho hazakinwa imikino itandukanye ijyanye n’umuco no ku mugoroba hakaba inkera ikomeye ihuriweho n’abahanga n’abahanzi mu muco tariki ya 26/12/2014.
Akarere ka Rusizi karasaba abaturage kujya kurega Rwiyemezamimo wabambuye mu butabera kugira ngo barenganurwe.
Bamwe mu bakozi biganjemo abakora akazi ko mu biro bibumbiye muri KUC (Karongi Unity Club) bavuga ko kuba bafata umwanya bagakora siporo bituma bashira amavunane aturuka ku kumara umwanya munini bicaye, bikanabafasha kwirinda indwara zimwe na zimwe ziterwa no kuba umubiri utabona imyitozo ngororamubiri.
Abaturage bo mu Karere ka Huye bagaragarijwe amafoto yafashwe n’urubyiruko rwo mu Karere ka Huye rwiga mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza ndetse n’urutiga afite ubutumwa butandukanye buganisha ku mahoro, rubishishikarijwe n’umuryango Never Again Rwanda binyuze mu marushanwa.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko kuba muri aka karere nta bibuga by’imyidagaduro bihari ari imwe mu mpamvu zituma abana bari mu biruhuko ndetse n’urubyiruko muri rusange rwishora mu biyobyabwenge.
Umuryango Les Onze du Dimanche uhuza abakora siporo batabigize umwuga bo mu Karere ka Muhanga, Kuwa 21/12/2015, wahaye abana bato noheli ugamije gukangurira ababyeyi kwita ku bana babo no kubahuza ngo bafatanye kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu Karere ka Ngororero bakomeje kuvuga ko batishimiye amafaranga y’intica ntikize bongerewe ku mushahara wabo mu rwego rwo kubazamura mu ntera.
Abafashamyumvire mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gisagara bavuga ko kwigisha abaturage amategeko, inshingano zabo ndetse n’uburenganzira bw’abagize umuryango, ari bumwe mu buryo bwafasha mu gukumira ihohoterwa mu muryango.
Bamwe mu baturage bo mu muRenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara baratangaza ko bishimiye ikigo nderabuzima cyabegerejwe muri uyu murenge, ngo kuko bakuriweho imvune baterwaga n’ingendo ndende bakoraga bajya kwivuza.
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Gishubi ho mu Karere ka Gisagara baravuga ko bishimira kuba bajya mu bandi bakungurana ibitecyerezo byo kwiteza imbere, kuko kera bitashobokaga kuko nta mugore wari ufite ijambo.
Tariki ya 22-08-2013 ni bwo uwari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na mugenzi we Angel Maria Villar wa federasiyo ya Espanye basinyanye amasezerano y’ubufatanye yiganjemo cyane cyane kuzamura ruhago y’abana aho bamwe mu bana b’abanyarwanda bazajya bajya mu mashuri y’umupira w’amaguru muri Espagne.
Bamwe mu bafatabuguzi ba sosiyete y’itumanaho ya MTN bo mu karere ka Kayonza bavuga ko babangamirwa n’indirimbo zizwi ku izina rya Caller Tunes zumvwa n’umuntu ubahamagaye, bitewe n’uko izo ndirimbo baba batarazisabye kandi rimwe na rimwe ngo ntibamenya ko zahujwe n’imirongo [nomero] bakoresha.
Umushinwakazi w’umunyabugeni, Zhu Tian, yakoze inkweto ndende (haut talons) z’abagore, zisa n’uruhu rw’abantu, kandi ziriho ubwoya bw’abantu, zitwa « Babe ».
Abakecuru b’incike umunani bo mu Karere ka Kamonyi bashyikirijwe inzu ifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda asaga miliyoni 41 yo kubamo.
Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira, Akagari ka Nyundo mu Mudugudu wa Mugari habonetse gerenade eshatu ziri mu muferege hafi y’umuhanda, ariko bigaragara ko zimwe muri zo zari zishaje.
Ishami ry’urwego rw’umuvunyi rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abakozi ba Leta riratangaza ko amakuru akenewe n’umunyamakuru cyangwa umuntu wese ushaka kumenya amakuru agomba gutangwa nta yandi mananiza.
Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda iraburira abantu batsindwa imanza ntibishyure ibyo batsindiwe ko bakwiriye kwishyura vuba na bwangu kandi ku neza, bitaba ibyo bakitegura inkundura yo kubishyuza ku ngufu ibyo batsindiwe bizajya byiyongeraho ikiguzi cy’abaje kubishyuza ku ngufu.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, yanenze Sony Pictures Entertainment, ikigo cyo muri icyo gihugu gitunganya Filimi, kuba cyarahagaritse kwerekana Filimi “The Interview”, ivuga ku iyicwa rya perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un.
Abagore bibumbiye muri Koperative “COVAMAYA Imirasire” y’ababoshyi b’uduseke ibarizwa mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera baratangaza ko kumenya gusoma no kwandika byatumye bongera umusaruro ukomoka mu bikorwa byabo kuko batakibura amasoko kandi mbere barayatakazaga.