Kamonyi: N’ubwo afite ubumuga yatewe na jenoside yirinze gusabiriza
Mukambuguje Beatrice wo mu Mudugudu wa Gasharara, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yakomerekejwe muri jenoside bigera aho acika akaguru, ariko ubumuga afite abukorana imirimo yo mu rugo ku buryo byamurinze gusabiriza.
Mukambuguje yibana mu nzu wenyine, agahinga amasambu ari hafi y’urugo, akavoma mu gishanga, agashaka inkwi zo gucana ndetse n’ubwatsi bwo kugaburira inka n’ihene yoroye. Ibi byose abikora yitwaje imbago kuko agendera ku kaguru kamwe ariko avuga ko yabimenyereye.
Mukambuguje avuga ko imibereho itamugora kuko ahabwa inkunga y’ingoboka na FARG yo kunganira umusaruro akura mu buhinzi.

N’ubwo agerageza kwirwanaho ngo adasabiriza, Mukabuguje ahangayikishwa n’uko inkovu ze, cyane izo ku kaguru zijya zibyimba akabura uko azivuza kuko ubwisungane mu kwivuza yivurizaho ayijyana ku kigo nderabuzima cya Gihara nacyo kikamwohereza ku Bitaro bya Rukoma kandi nta buryo afite bwo kuhagera.
Ubufasha yahabwaga na AVEGA bwo kuvuza ibikomere bya jenoside bwarangiranye n’umwaka wa 2011.
Ubuyobozi bw’Akagari ka Kagina bushima uburyo uyu mubyeyi akorera urugo rwe. Ngo umuco mwiza wo gukunda gukora watumye abana neza n’abaturanyi. Nzaramba Jean Bosco, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagina avuga ko abaturanyi bamusura bakamuganiriza kandi bakamufasha mu mirimo imwe n’imwe.

Avuga ku kibazo cyo kwivuza, Nzaramba ahamya ko hari igihe inkovu Mukambuguje afite ku Kaguru ibyimba, ariko ngo ubwo biheruka bamukoreye ubuvugizi ajya kuvurwa ku bitaro bya Gisirikari i Kanombe; naho kwivuza ku kigo nderabuzima no ku bitaro bya Rukoma, ngo inkunga y’ingoboka agenerwa igomba kumufasha mu rugendo.
Ikindi kibazo uyu mubyeyi w’imyaka 50 afite ni uko inzu abamo yasaniwe n’umuryango w’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA) nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda igaragara ko iri mu manegeka ndetse n’igikoni cyayo isuri yagisenye urunde rumwe.
Cyakoze afite icyizere cyo kuzubakirwa inzu nziza ahandi kuko yasabwe n’ubuyobozi gushaka ikibanza ahandi hantu heza, kugira ngo azubakirwe na FARG (Ikigega cya Leta gitera inkunga abarokotse jenoside batishoboye). Yiyemeje kugurisha inka ye kuko yabuze abemera kumuguranira ubutaka.
Marie Josée Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|