Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC-East) rivuga ko rishishikajwe no kwigisha abanyeshuri imyuga itandukanye irimo n’ikoranabuhanga rigezweho.
Ushizimpumu Emmanuel n’abavandimwe be babiri bavuga ko se ubabyara yinjiye nyina umugabo we wa mbere amaze gupfa, ariko ntibandikwe kuri uwo mugabo wa kabiri witwa Gasana Gaspard none ngo yabimye iminani.
Ishuri Rikuru rya Tumba College of Technology rifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) ryashyikirije ibigo by’amashuri bitanu byo mu Karere ka Musanze mudasobwa 96 n’ibikoresho bijyana nazo bifite agaciro ka miliyoni hafi 24 .
Abana babiri umwe uri mu kigero cy’imyaka itatu uvuga ko yitwa Eric na murumuna we uri mu kigero cy’umwaka umwe witwa Ahishakiye barashakirizwa ababyeyi babo nyuma yuko batoraguwe mu rugo ry’umuturage mu mudugudu wa Ryabitana, akagari ka Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge.
Anastase Musirikari yasabiwe gufungwa burundu nyuma yo gushinjwa icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umuvandimwe we Domitien Sibomana taliki 18 Gicurasi 2014 ubwo bariho babara imbago z’umurima kugirango bagabane, akamwica akoresheje isuka bariho bacukuza imbago.
Ingengo y’imari ya 2014-2015 izarangira umuhanda Ruhango-Kinazi-Mukunguri umaze gutunganywa, ibi bikaba ari ibyashimangiwe na Minisitriri w’intebe Anastase Murekezi ubwo aheruka gusura abaturage b’akarere ka Ruhango tariki 22/09/2014.
Kuba ibikorwa byo gusura ahantu habitse amateka y’u Rwanda muri uyu mwaka byarinjije amafaranga yikubye gatatu ayinjiraga mu myaka yashize byatumye ubuyobozi bw’Ingoro Ndangamurage butangira ubukangurambaga ngo bukomeze kongera amafaranga bwinjiza.
Inzitiramibu zigiye zidodanyije zigakora umutego munini, ndetse n’ibyo bita kaningini nizo abarobyi bamwe bakoresha mu kuroba isambaza n’amafi mu gihe ubundi inzitiramubu yagenewe kurinda abaturage umubu utera marariya.
Ingabire Jules w’imyaka 27 y’amavuko ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka itanu ndetse akanatanga ihazabu y’amafaranga miliyoni eshanu kubera ngo yibye moto umumotari akanamuniga.
Abapolisi babiri, Kaporali Iyakaremye Nelson na Kaporali Ndabarinze Isaac, nibo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku itariki 17/7/2013 bishe Gustave Makonene wari umukozi w’umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya ruswa (Transparency International) mu karere ka Rubavu.
Umushinga w’amazi meza witwa PEPP (Programme Eau Potable pour la Population des Grands Lacs) igihugu cy’Ubusuwisi giteramo inkunga mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ngo waheze mu mpapuro nk’uko byagaragajwe mu nama yahuje abarebwa n’uwo mushinga kuwa 24/09/2014.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko abashoferi batwara abagenzi mu buryo rusange bagiye guhabwa amakarita, aho bazajya bakurwaho amanota mu gihe batitwaye neza mu muhanda ku buryo uzagaragarwaho amakosa menshi azajya ahagarikwa.
Ikigo giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) n’Ishuri nyafurika riri mu Rwanda ryigisha itunganyamakuru ririmo sinema (ADMA), bagaragaje ko uburyo bwo gukora filimi bitwa motions capture ari amahirwe yo gushora imari muri sinema, ndetse n’abiga muri ADMA bakaba bagomba gushaka ibyo kuvugaho, kandi ngo ni byinshi.
Urubyiruko rwo mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara ruvuga ko kwibumbira mu matsinda yitwa ay’ubwiyunge n’iterambere biri mu bibafasha kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya inda zititeguwe ku bakobwa batarashaka no kurwanya amakimbirane ashingiye ku moko.
Ingoro y’Umurage y’Amateka yo Guhagarika Jenoside iri kubakwa ku cyicaro cy’inteko ishinga amategeko (mbere ya jenoside yitwaga CND: Conseil National pour le Dévelopement) ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.
Ubwo abayobozi b’akarere ka Nyamasheke basuraga abaturage bo mu murenge wa Cyato, tariki 24/09/2014 abatuye uyu murenge basabye abayobozi kuzabagereza icyifuzo cyabo kuri Perezida Kagame ko bifuza kuzamubona imbone nkubone ngo bamwereke ibyo amaze kubagezaho.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ingufu buratanga icyizere ko imirimo yo gutunganya nyiramugengeri iri gukorerwa mu gishanga cy’Akanyaru mu murenge wa Mamba ho mu karere ka Gisagara izatanga inyungu ku Banyarwanda bose muri rusange.
Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yataye muri yombi abakarani batatu bakorera mu isoko rya Byumba nyuma yo gukeka ko baba bagize uruhare mu rupfu r’wumwe mu bakarani mugenzi wabo basanze yapfuye aryamye hafi y’isoko.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, atangaza ko ubuyobozi bwiza buha agaciro abaturage buharanira ko bikura mu bukene kugira ngo babeho neza, bitandukanye na mbere ngo ubuyobozi bubi bwaheje bunica abo bwagomba kuyobora.
Abagabo batatu barashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gucyekwaho gusambanya umugore mu ijoro rya tariki 23/09/2014 mu ishyamba rya Gishwati mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro.
Minisitiri w’umuco na siporo, Amb. Joseph Habineza, avuga ko gutora nyampinga w’u Rwanda [Miss Rwanda] ari igikorwa gikwiye kugaragaramo umuco w’Abanyarwanda ku buryo bwimbitse kuko n’ubundi nyampinga utorwa aba afite inshingano yo kuba ambasaderi w’u Rwanda mu bijyanye n’umuco.
Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC) irasaba ko abarimu bigisha muri kaminuza batarahuguwe mu mwuga w’uburezi bagomba kubyiga kuko kugeza ubu ngo ireme ry’uburezi mu rwego rwa kaminuza ridindizwa n’abarimu bahigisha batari abanyamwuga.
Abayobozi b’akarere ka Nyamagabe, guhera ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’umudugu binenze kutegera abaturage bihagije ngo bamurikirwe ibibakorerwa no gusobanurirwa uko politiki y’igihugu iteye n’uruhare rwabo mu gutegura no gushyira mu bikorwa imihigo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Francis Kaboneka, arasaba abanyamuryango b’uwo muryango muri Karongi guhorana ishema ry’uko bahisemo neza kuko ngo bari mu muryango utarangwa n’amagambo ahubwo urangwa n’ibikorwa.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro cyimaze gusohora urutonde rwa kabiri rw’Abaturarwanda kivuga ko babereyemo Leta imyenda ikomoka ku misoro batishyuye kandi ngo barasabwa kwishyura bitarenze iminsi 7.
Mu ijoro rishyira kuwa 22 Nzeri uyu mwaka, abagabo babiri bo mu karere ka Ngororero ngo bivuganye abagore babo bakoresheje ibikoresho gakondo nyuma yo gusinda inzoga no kwigamba ko bazica abo bari barashakanye.
U Rwanda n’u Budage byashyize umukono ku masezerano yo koroshya ibijyanye n’ingendo z’indege aho kompanyi y’indege ya Rwandair izashobora kujyana no kuvana abagenzi mu Bugade.
Abaturage bo mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu barishimira cyane uburyo ibibazo bari bafite bigenda bikemuka muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza kwatangijwe tariki 22/09/2014.
Mu rwego rwo kugirango imiyoborere myiza irusheho gushinga imizi mu karere ka Gakenke abayobozi bo mu nzego z’ibanze barasabwe kumenya ko mu byo bakora byose mbere na mbere babanza kwita ku bibazo by’abaturage bakabona gukurikizaho ibindi.
Nyuma yuko rwiyemezamirimo wakoraga imirimo yo kwagura isoko rikuru rya Kibungo (Ngoma) atereye imirimo kuva mu mwaka wa 2013, abakozi 250 bambuwe na rwiyemezamirimo wataye akazi barishyuza akarere.
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sport uyumazemo amezi ataragera kuri abiri Jean Francois Losciuto aranyomoza amakuru yavugaga ko ngo yaba yarasinyiye indi kipe yo muri Burukinafaso amasezerano y’imyaka ine, mu gihe agifite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sport.
Mu rwego rwo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza, kuri uyu wa 23/09/2014, akarere ka Nyaruguru kashyikirije amazu ane imiryango ine y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bazatura mu murenge wa Ngera.
Kwimakaza ukuri ni umwe mu mihigo abafungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Ngoma bihaye, kuri uyu wa 23 Nzeli, ubwo basozaga ibiganiro by’iminsi ibiri bahabwaga kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga cya season A 2015 mu karere ka Ruhango tariki ya 23/09/2014, minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yahumurije abaturage b’aka karere ku kibazo cy’indwara ya Kabore yibasiye igihingwa cy’imyumbati.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burizeza urubyiruko rwo muri ako karere ko gahunda ya “Kora Wgire” yatangijwe izarukura mu bukene ngo kuko ari muri iyo gahunda ibitekerezo bitandukanye by’imishinga yarwo bizashyirwa mu bikorwa.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwagusubitse ku nshuro ya 10 isuzumwa ry’ubujurire mu rubanza ruregwamo Kabirima Jean Damascene, nyuma yo gukatirwa n’urukiko Gacaca igihano cya burundu y’umwihariko, kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mukandabasanze Dorothee w’imyaka 34 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Renga, akagari ka Muhehwe mu Murenge wa Rwimbogo yishwe n’abagizi ba nabi mu ijoro rishyira tariki 23/09/2014 aho bamwishe bamunigishije igitenge yari yambaye nyuma yo kumusambanya.
Daniel Ntibarihuga utuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Ruhanga umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe yaburiwe irengero nyuma yo gukekwaho ko ari we wishe umugore we Viyoleta Mukantwari amukubise agasuka mu mutwe.
Sosiyete yitwa Revaforage yo mu gihugu cya Madagascar irasaba u Rwanda kwemererwa gutanga amazi ku baturage, cyane cyane aho bigoranye kuyabona (ahakunze kuba amapfa cyangwa mu misozi miremire), mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigize igice cy’amajyepfo cy’isi.
Minisitiri wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yasuye Akarere ka Karongi tariki 23/09/2014 maze asobanurira abagize Inama Mpuzabikorwa y’ako karere ko gukorera hamwe no kwegera abaturage ari ryo banga ry’imiyoborere myiza rishobora gutuma bongera guhagarara neza mu mihigo.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irasaba ko inzego zose zishinzwe uburezi mu Ntara y’Iburasirazuba zongera ubukangurambaga mu babyeyi mu rwego rwo kugira ngo ibibazo bigaragara hari abana bamwe barya ku ishuri naho abataratanze umusanzu ntibarye bikemuke.
Niyoyita Jean Claude w’imyaka 31 witabye Imana mu rucyerera rwa taliki 22/09/2014 arashwe na Cpl Habiyambere Emmanuel yashyinguwe kuri uyu wa 23/09/2014 mu irimbi rya Karundo mu karere ka Rubavu.
Nyiranyenzi Aderiana w’imyaka 95 wari utuye mu mudugudu wa Rushoka , akagari ka Kibingo mu murenge wa Gihombo yahiriye mu nzu arashya arakongoka ubwo yari arimo kota umuriro mu nzu ye mu joro rya tariki ya 22 Nzeri 2014.
Dr Guillain Lwesso wari umuyobozi w’agateganyo mu bitaro by’akarere ka Nyanza aravugwaho kuba yarataye akazi kuva tariki 14/09/2014 ku mpamvu ze bwite atabimenyesheje ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bumushinzwe.
Abagize ikompanyi ya Decent Entertainment aribo Muyoboke Alex na Twahirwa Theophile uzwi ku izina rya Dj Theo bateguye igitaramo cyo kumurika iyi kompanyi yaje gufasha abahanzi kumenyekanisha ibikorwa byabo no kubibyaza umusaruro (Management).
Mu gihe ibindi bikorwa by’amategeko bitandukanye biba bifite ibihe ntarengwa byo kuba byakozwemo, si ko bimeze ku gutakambira umuyobozi wisumbuye ku wafashe icyemezo kibangamiye uwifuza ko gikurwaho.
Ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne yatangiye shampiyona ibabaza abakunzi bayo itsindwa na Real Sociedad 4-2 ndetse na Atletico Madrid 2-1 ariko aho igeze ubu haratanga icyizere nk’uko byemezwa n’abafana bayo.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAV4 yavaga i Kigali ijya ahitwa Mayange mu Bugesera ihiriye mu muhanda irakongoka ariko ku bw’amahirwe ntawe ihitanye nta n’ukomeretse.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) cyatangaje ko abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo, bafite ibirarane by’imisoro by’imyaka igera cyangwa irenga ibiri, ko bagiye gufatirwa imitungo yabo, bakanakurikiranwa mu nkiko kuko batihutiye kwishyura cyangwa kuvuga ibibazo bagize.
Bamwe mu baganga bafite amavuriro yunganira ibigo by’ubuzima mu mirenge itandukanye mu karere ka Gasabo bikorana n’umuryango One Family Health Center, bafunze imiryango bitewe n’uko batakibona amafaranga yo gukomeza ubuvuzi uyu muryango nterankunga wari warabemereye.