Kugeza ubu abarokotse Jenoside baracyahigwa –Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko ashingiye ku mvugo zipfobya zikanahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, ndetse n’imyitwarire ya bimwe mu bihugu bitandukanye byo ku isi; asanga abarokotse Jenoside bakirimo guhigwa kugeza iki gihe.
Mu gutangiza icyumweru ngarukamwaka cy’icyunamo, ku wa 07 Mata 2015, Umukuru w’Igihugu yavuze ko guhiga abarokotse Jenoside bikorwa mu mvugo ziyipfobya, kuba amahanga ngo atagaragaza ubushake bwo kurwanya umutwe wa FDLR, ndetse no kudakurikirana mu butabera abaregwa Jenoside yakorewe abatutsi.
Ati “Guhigwa ntabwo birarangira, birakomeje kugeza n’ubu bikaba bikorwa mu bundi buryo bwo gutotezwa; birakorwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bamaze kujya muri uwo muhigo”.

Yatanze ingero zinyuranye, anenga kuba hari ibihugu birekura bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside (umuntu akaba yakeka ko yashakaga kuvuga uwitwa Claude Muhayimana ufungiwe mu Bufaransa ubucamanza bwavuze ko azarekurwa muri iki cyumweru, “kubera impamvu y’uko ngo nta tegeko rihana jenoside ryariho igihe yakoraga icyaha”).
Ati “Abajenosideri bagizwe VIPs [abantu bakomeye cyane], barafatwa nk’amata y’abashyitsi”.
Perezida Kagame yakomeje asobanura ko mu mwaka wa 2012, amahanga ngo yateraraniye ku Rwanda aruziza umutwe wa M23 utari umaze igihe kinini urwanira mu burasirazuba bwa Kongo “kandi warwaniraga uburengazira bwawo”, ageze kuri FDLR arayirwanirira aho kuyirwanya, kubera urwitwazo rw’uko ngo ari “abana n’abuzukuru b’abajenosideri”; ibi bikagaragaza akarengane.

Umukuru w’igihugu yavuze ko abafata abajenosideri nk’amata bibeshya, kuko ngo u Rwanda rurimo kugana aheza, kandi “abanyarwanda bariteguye kwakira amahoro ku babaha amahoro, ndetse no kurwana urugamba ku bifuza intambara”.
Perezida Kagame yabivugiraga ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi, abibwira abanyarwanda n’abanyamahanga baturutse hirya no hino ku isi, ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Nta muhango ukomeye wo kwibuka ku rwego rw’Igihugu wari wateguwe muri uyu mwaka, ahubwo Leta isaba abaturage kujya bitabira ibiganiro n’ubuhamya bitandukanye, birimo kubera ku rwego rw’imidugudu.



Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
MUZEHE WACU AVUGISHA UKURI TURAMUSHYIGIKIYE KUKO TWIBUKA KO YATUBWIYEKO NTAGIHUGU NAKIMWE CYAHINDURA AMATEKA YACU TWE TUZIYUBAKA.
umusaza ubwotwarikugisozi watwubatse cyane.nufite umutima wokongera kwica,gutoteza,wababwiyepe!babyibagirwe ubu abarokotse nabagabo abagore ,abasore,inkumi turadadiye.