Musanze: Gukorana n’umwanzi ni ugutoneka uwarokotse Jenoside -Sen. Uyisenga

Senateri Uyisenga Charles avuga ko ibikorwa byo gukorana n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda byagaragaye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve bitoneka abarokotse Jenoside bagifite ibikomere yabasigiye.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21 byabereye mu Mudugudu wa Mwidagaduro, Akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve, imbere y’urusengero rwayoborwaga na Pasiteri Rukera Emmanuel uheruka gukatirwa igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukorana na FDLR.

Senateri Uyisenga avuga ko gukorana na FDLR ari ugutoneka abarokotse Jenoside.
Senateri Uyisenga avuga ko gukorana na FDLR ari ugutoneka abarokotse Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winnifride avuga ko muri uwo mudugudu ari ho hakorerwaga inama zo guhungabanya umutekano kandi Pasiteri Rukera akaba ari ho yacumbikiraga abakoranaga na FDLR.

Ngo guhitamo kwibukira muri uwo mudugudu byatewe n’ayo mateka mabi yo kugambanira igihugu yahagaragaye mu minsi ishize.

Agira ati “Muri uyu mudugudu, birababaje, byaratubabaje binababaza Abanyarwanda muri rusange ko mu minsi yashize hagaragaye ibikorwa bijyanye no kugambanira igihugu”.

Gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi byabereye imbere y'urusengero rwayoborwaga na Pasiteri Rukera Emmanuel wakoranaga na FDLR.
Gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi byabereye imbere y’urusengero rwayoborwaga na Pasiteri Rukera Emmanuel wakoranaga na FDLR.

Senateri Uyisenga Charles avuga ko nyuma y’imyaka 21 Jenoside ihagaritswe, nta Munyarwanda wari ukwiye kuba agitekereza gukora indi Jenoside. Gukorana n’umutwe wa FDLR byagaragaye muri ako gace ngo nta ho bitaniye no gukomeretsa uwarokotse Jenoside.

Sen. Uyisenga yibaza icyo abaturage babuze kugira ngo bakorane na FDLR igifite imigambi yo kurangiza umurimo wo gutsemba Abatutsi. Yemeza ko ubu ari bwo bafite ubuyobozi bwiza butavangura Benekanyarwa kandi burajwe n’ishinga guteza imbere Abanyarwanda bose.

Mpembyemungu avuga ko bibabaje kuba i Musanze haragaragaye abakoranaga na FDLR.
Mpembyemungu avuga ko bibabaje kuba i Musanze haragaragaye abakoranaga na FDLR.

Mu Mudugudu wa Mwidagaduro habereye igikorwa cyo kwibuka hatuye imiryango y’abacitse ku icumu 22 igizwe n’abantu 75. Nk’uko ubahagarariye yabivuze, ngo bose bafite amacumbi kandi babanye neza n’abandi baturage.

Mu butumwa bwatanzwe, abaturage bibukijwe ko muri iki gihe basabwa by’umwihariko kwegera abacitse ku icumu bakabahumuriza ndetse bakirinda imvugo zikomeretsa.

NSHIMIYIMANA Léonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka