Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21 -Amafoto
Ku wa 07 Mata 2015, mu Rwanda hose hatangiye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21 bizibanda ku guhangana n’abapfobya Jenoside kandi bibere mu midugudu.
Kigali Today ibabereye hirya no hino mu midugudu itandukanye y’igihugu. Dore amwe mu mafoto agaragaza uko byari byifashe.
Gasabo
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we, Jeannette Kagame bacana urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, ruri ku Gisozi.
Aha ni i Ruhanga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Nyamagabe
Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyanza, Akagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika wo mu Karere ka Nyamagabe batangije urugendo rwo kwibuka rugana ku rwibutso rwa Cyanika.
Nyuma y’urugendo rwo kwibuka no kunamira abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Cyanika, abatuye Umudugudu wa Nyanza bakomereje mu biganiro kuri gahunda yo kwibuka.
Nyaruguru
Abaturage b’Umudugudu w’Agateko, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru bahuriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho.
Umusaza Ruzigangabo arimo gutanga ikiganiro ku mateka n’inkomoko ya Jenoside.
Nyanza
Mu Karere ka Nyanza ibikorwa byo kwibuka byakorewe ku cyuzi cya Nyamagana hibukwa abatutsi bakijugunywemo.
Abayobozi banyuranye bifatanyije n’abaturage.
Ruhango
Mu Kagari ka Gikoma ko mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango naho abaturage bahuriye hamwe n’abayobozi bibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21.
Muhanga
I Muhanga ho batangije igitambo cya Misa muri Katedarali ya Kabyayi, bahava bakomereza ibiganiro i Kavumu.
Kamonyi
Aha ni mu Mudugudu wa Nyirabihanya mu Kagari ka Taba mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi.
Aha ni i Mudende ahahoze Kaminuza y’abadivantisiti haguye abatutsi benshi bari bahahungiye. Ni mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Micinyiro mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu. Hahuriye Imidugudu ya Tetero, Gasiza na Ndiza.
Abayobozi mu nzego zinyuranye bifatanyije n’abaturage i Mudende.
Rusizi
Abatuye Umudugudu wa Ntwali mu Kagari ka Cyangugu mu Murenge wa Kamembe i Rusizi babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe bunamira abashyinguyemo, bakomereza muri Sitade.
Nyamasheke
Ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bifatanyije n’abatuye Umudugudu wa Kabacuzi mu Kagari ka Mariba mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke.
Nyabihu
Aha ni mu Mudugudu wa Rwankeri mu Kagari ka Rurengeri mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu.
Abatuye Umudugudu wa Rwankeri mu Kagari ka Rurengeri bahuriye muri College ya Rwankeri.
Musanze
Abaturage bo mu Mudugudu wa Mwidagaduro mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze bafata umunota wo kwibuaka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel na Depite Semasaka Gabriel bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama, ahashyinguwe imibiri 13 y’abazize Jenoside.
Gicumbi
I Gicumbi babanje gushyira indabo ku rwibutso rwa Byumba rushyinguyemo abishwe mu gihe cy’ibyitso.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Gisuna mu Kagari ka Gisuna mu Murenge wa Byumba wo mu Karere ka Gicumbi bakomereje mu biganiro.
Rwamagana
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Mwurire.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Mwurire bateze amatwi ibiganiro.
Umusaza Gahirima atanga ubuhamya bw’uko yarokokeye i Mwurire.
I Rwamagana banaremeye umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi utishoboye.
Nyagatare
Aba bo bari berekeje ku mugezi w’Umuvumba kwibuka abatutsi batawemo.
Aha hahuriye abatuye Umudugudu wa Biryogo, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Rukomo.
Kirehe
Umuhango wo kwibuka mu rwego rw’akarere wabereye ku mugezi w’Akagera ahiciwe abatutsi benshi.
Ngoma
Abayobozi b’Akarere ka Ngoma n’abadepite bifatanyije n’abo mu Murenge wa Zaza, Umudugudu wa Jyambere bashyira indabo ku rwibutso rwa Zaza.
Turabashimiye murakoze cyane kigali today
Big up to Kigali Today Staff muri abantu b’abagabo cyane!
Mukomeze mutubere hirya no hino mu tugezaho ibirimo kuhabera mu gihe cy’icyunamo mu Rwanda.
Ntimuryame cyangwa ngo mugohehe.
twibuke tuniyubaka kandi duhangana n’abapfobya jenoside aho baba bari hose