Iri soko rya Kibangu riherereye mu Murenge wa Muganza, ubusanzwe rirema iminsi ibiri mu cyumweru, umunsi ryaremye usanga mu masaha agana saa sita z’amanywa ari ho ririmo abantu benshi.

Abaturage bacururiza muri iri soko bavuga ko yaba izuba cyangwa imvura ibangiriza ibicuruzwa kuberako aho bakorera hadatwikiriye, ibi kandi bikababaho ngo batanze imisoro n’ipatante nk’abandi bakorera mu masoko yubakiye neza muri aka karere.
Mukakarisa Pelagie umwe mubakorera muri iri soko ati “Reba nawe, izi nyanya urabona zitamaze kunamba? N’imboga zindi ni uko, ubu se iki si igihombo?”
Icyifuzo cy’abakorera muri iri soko rya Kibangu ni uko bakubakirwa isoko risakaye rifite n’ibyangombwa byose nk’amazi meza n’ubwiherero kuko ngo iyo babukeneye biba ngombwa ko batira ngo z’abaturage zibegereye, ibi bikabatera ipfunwe.
N’ubwo aba bacuruzi bavuga ko batanga ipatanti n’umusoro nk’abandi bakorera mu masoko yubakiye, ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara ntibubyemeranyaho nabo kuko buvuga ko ipatanti n’imisoro iba itandukanye, bitewe n’aho abantu bakorera n’ibyo bakora.
Naho ku nyubako y’isoko isabwa n’abacuruzi, umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Hesron Hategekimana avuga ko akarere kari gushaka abafatanyabikorwa bafatanya muri uyu mushinga.
Ikindi uyu muyobozi Hategekimana avuga ni uko ngo mu ngengo y’imari ya 2015-2016 hazarebwa uko iri soko ryafashwa kubona inyubako z’ibanze mu gihe bategereje kubaka isoko ryiza.
Ati “Iki kibazo turakizi ariko turi kukigaho ngo aba baturage babone inyubako z’ibanze mu gihe tugishaka abaterankunga bazadufasha kubaka isoko rihamye.”
Iri soko rya Kibangu rirema kabiri mu cyumweru kuwa kabiri no kuwa gatanu, rikaremwa nábanyarwanda ndetse n’abarundi kuko riherereye mu gice cy’uyu murenge wa Muganza cyegereye igihugu cy’u Burundi.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|