Nyanza: ILPD yatanze impamyabushobozi ku banyamategeko 269
Ku wa 04 Mata 2015, Ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) riri mu Karere ka Nyanza ryatanze impamyabushobozi ku banyamategko barimo abacamanza, abashinjacyaha n’abunganira abandi mu mategeko 269 bize ibirebana n’uko amategeko akorwa ndetse n’uko ashyirwa mu ngiro mu gihe cy’amezi icyenda.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye yavuze ko abarangije muri iri shuri rikuru rya ILPD barushijeho kuba abanyamwuga ba nyabo mu birebana n’amategeko ku rwego mpuzamahanga ari narwo iri shuri ririho.

Yabasabye ko mu kazi basanzwemo karebana n’amategeko bahindura imikorere ngo kuko ari nako kamaro k’iri shuri ryashyiriweho abanyamategeko.
Ati “Ubushobozi muhawe binyuze mu masomo mwize ni ipfundo ryo kugira ngo muzakore mu buryo bwa kinyamwuga nk’uko mwabitojwe”.

Mu kiganiro cyihariye Minisitiri Busingye yagiranye na Kigali Today yavuze ko ishyirwaho rya ILPD rigamije kuzamura ireme ry’amategeko aho abarirangijemo bose bagomba kuba ari intyoza mu kazi bashinzwe.
Yongeyeho ko buri munyamategeko wese kugira ngo abe ashyitse mu bumenyi bwe nyuma yo kuba afite imyamyabumenyi ihanitse mu mategeko (Bachelor’s degree in Law) agomba kuba afite n’iyi mpamyabushobozi itangwa na ILPD.
Abahawe imyamyabushobozi muri ILPD biyemereye ko barangiye ari intyoza mu birebana n’ubumenyi ngiro mu by’amategeko, ndetse bizeza ko bazanye impinduka ikomeye mu gutanga ubutabera nyabwo mu Rwanda.


Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubunyamwuga bwabo tubwitezeho byinshi mugukomeza gukorana ubunyamwuga